Site icon MY250TV

Amavubi yongeye kubabaza abanyarwanda abima ibyishimo baherukaga mu myaka 20

Ikipe nkuru y’u Rwanda yumupira w’amaguru Amavubi yatsinzwe yongeye kubabaza abanyarwanda nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Mozambique ibitego 2-0 mu mukino ibaziriza imikino yanyuma wo mw’itsinda rya L wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu 2024,

URwanda rwakiriye Mozambique kuri stade mpuzamahanga ya Huye, mu gihe Kandi muri iritsinda baherereyemo, kumunsi w’ejo ikipe ya Benin yanganyije n’ikipe ya Senegal.

Umutoza w’ikipe ya Amavubi yari yabajemo Fiacre mw’izamu, mu binyuma abazamo; Ali, Manzi Ange, na Emmanuel, hagati abazamo Djihad, Ruboneka, Hakim Sahabo, Muhadjiri na Gilbert naho rutahizamu aba Nshuti Innocent.

Amakipe yombi yatangiye ari gutinyana, ariko bingera kumunota wa 13 u Rwanda rutangira kwiharira umupira ruhusha ibitego, kuko nko munota wa 38 Nshuti Innocent yateye ishoti rikubita kugiti cy’izamu habura ubusubiza mu izamu.

Ibintu byaje guhindura isura, ikipe ya Mozambique ibona igitego kumunota wa 43 gitsinzwe na Geny Catamo, igice cyambere cyirangira Mozambique iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyantagiye Amavubi ari imbere nanone bashaka igitego ariko biba ibyubusa kuko Mozambique yari yasubiye inyuma yose maze umukino ugiye kurangira mu nyongera Mozambique ishyirami igitego cya 2 cyahise gushyira akadomo ku rugendo rw’amavubi rwo kujya mu gikombe cya Afurika.

Ikipe ya Senegale niyo iri kumwanya wambere namanota 13, Mozambique yahise iba iyakabiri namanota 7, Benini niyagatatu namanota 5 naho Amavubi nurwanyuma namanota 2.

Ikipe ya Amavubi aheruka kubona itike y’igikombe cya Afurika muri 2004, hashize imyaka igera kuri 20, icyo gihe yitabiriye AFCON yabereye muri Tunisia ruza gusezererwa mumatsinda rufite amanota 4.

Abanyarwanda benshi bakunda cyane ruhago bakomeje kwibaza igihe iyi kipe izabahera ibyishimo ariko amaso yaheze mu kirere.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version