MY250TV

Ibyo wamenya kuri Munyantwali n’abo bagiye gufatanya kuyobora FERWAFA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena nibwo Munyantwali Alphonse yatorewe ku mugaragarao kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko agomba kuyobora iri shyirahamwe bitewe n’uko yari we mukandida rukumbi kuri uwo mwanya.

Ni amatora yabereye muri imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, ahatorewe abandi bantu 13 bagomba kuziba icyuho nyuma y’uko komite nyobozi ya FERWAFA yari irangajwe imbere na Nizeyimana Mugabo Olivier yari iherutse kwegura idasoje manda y’imyaka 4 yari yaratorewe.

Aba batowe ni bantu ki?

Duhereye kuri Perezida Munyantwali ni umugabo ufite izina rizwi mu Rwanda, arubatse; afite umugore n’abana, yize amategeko mu yari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yarigishije, aba umusirikare ndetse akora imirimo inyuranye mu nzego za Politiki.

Mu mashuri yisumbuye yize mu iseminari nto yo ku Karubanda, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, nyuma yaho yagiye kwimenyereza umwuga mu Rukiko rw’Arusha aranahakora.

Yayoboye icyari Akarere ka Nshiri, ahava ajya mu Karere ka Nyamagabe, aba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo nyuma agirwa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba kugeza muri Werurwe 2021.

Munyantwali yatorewe kuyobora FERWAFA yari umuyobozi mukuru wa Police FC, umwanya yagiyeho muri Mata uyu mwaka asimbuyeho ACP Yahya Mugabo Kamunuga wayoboraga iyo kipe.

Hatowe kandi uwitwa Habyarimana Matiku Marcel nka Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, uyu yari asanzwe kuri uwo mwanya, by’umwihariko bwa mbere ubwo yawuzagaho yari avuye muri Espoir FC y’i Rusizi mu Karere ka Rusizi yari abereye Visi Perezida. Uyu mugabo asanzwe ari rwiyemezamirimo ufite imirimo y’ubucuruzi i Rusizi.

Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki, uyu ni umugabo wubatse; ufite umugore n’abana babiri, muri kaminuza yize ibijyanye n’ikoranabuhanga akaba asanzwe akora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), akazi amazemo imyaka 12.

By’umwihariko Mugisha asobanura ko amaze “imyaka 23 akina umupira w’amaguru”, avuga ko azi umupira kandi akunda kuwukoraho ubushakashatsi bityo ko yiteguye gutanga umusanzu we mu guteza imbere ruhago y’.

Hatowe kandi Sheikh Hamdan Habimana watorwe kuba Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, uyu yari asanzwe ari Perezida w’ihuriro ry’amarerero yigisha abana gukina umupira w’amaguru rizwi nka “Ijabo Ryawe Rwanda”, yabaye kandi umunyamabanga mukuru wa Mukura Victory Sports.

Louis Rurangirwayatorewe kuba komiseri ushinzwe umutekano n’Imyitwarire myiza mu mikino muri FERWAFA. Uyu mugabo yabaye umusifuzi mpuzamahanga mu mupira w’amaguru, akaba yari na Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”.

Vedaste Ngendahayoyatorewekuba komiseri ushinzwe amakipe y’igihugu. Uyu mugabo yari asazwe ari perezida w’ikipe ya United Stars ibarizwa mu cyiciro cya kabiri.

Ancille Munyankaka yatorowe kuba Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore. Munyankaka yari asazwe ayobora ikipe y’abagore ya Inyemera WFC ibarizwa mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’abagore.

Mu yindi myanya, Rugambwa Jean Marie yatorewe kuba Komiseri ushinzwe imari, Rwakunda Quinta atorwa umwanya wa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka Inkunga (Marketing).

Turatsinze Amani Evariste yatorewe kuba Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa, Habimana Hamdan yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Tekiniki n’iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu gihe Gasarabwe Claudine, yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Amategeko.

Karemera Jean Luc & Gakayire Fred

Exit mobile version