Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kamena 2023, mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi, mu cyumba cy’inama y’inteko ishinga amategeko y’u Burayi habereye ikiganiro mpaka cyagarutse ku mutekano wa Congo Kinshasa ndetse n’ahazaza h’iki gihugu.
Ukurikije insanganyamatsiko y’iki kiganiro yagiraga iti : ”Congo,ahazaza hayo cyangwa se isibaniro ry’intambara?” ukanareba abari butange ibiganiro, ntaho wari kubona umunyarwandakazi Laure Uwase, ariko ku munota wa nyuma nibwo agatsiko k’abahakana jenoside bakanayipfobya bagize JAMBO ASBL, nawe ubwe abereye umunyamuryango batangiye gukwirakwiza ku mbugankoranyambaga bavuga ko nawe azatanga ikiganiro.
Muti ese ubundi byaje kugenda gute? Umuntu nk’uwo utari uri kuri gahunda, ubundi yavuze iki?
Nk’ibisanzwe, amagambo akunze kuva mu kanwa k’uyu mugore wasabitswe n’ingengabiterezo ya jenoside ndetse no kuyihakana, yaje asa n’utanazi ikigenderewe mu kiganiro, aho kuvuga ku nsanganyamatsiko y’ikiganiro aba atangiye kuvuga iby’u Rwanda dore ko kubera ikidodo cy’ingengabiterezo ya jenoside imwuzuye ahora yikanga u Rwanda.
Aho kuvuga ibibazo Abanye-Congo ubwabo bivugiraga banahana ibitekerezo ku miyoborere ifite ikibazo mu gihugu cyabo, yagize ati : “Ubutegetsi bwa FPR si abanyecongo gusa bubangamiye ahubwo bunabangamiye cyane abanyarwanda kurushaho.”
Ikindi cyatunguye abari aho, mu kiganiro cyari kigamije kuvugira Abanye-Congo n’ubuyobozi bwabo ngo bushake ibisubizo ku bibazo byugarije igihugu cyabo, ahubwo yigize umuvugizi w’Abanyarwanda nk’aho badafite ubuyobozi bubavugira kandi bukomeje guhashya abashaka kugarura Jenoside mu Rwanda nka we n’abo bafatanyije.
Uyu Uwase yamenyekanye cyane ubwo yashyirwaga muri komisiyo y’u Bubiligi ishinzwe gusesengura uruhare rw’icyo gihugu mu mateka y’ubukoloni mu karere k’Ibiyaga bigaro bya Afurika, icyo gihe Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye barabyamaganye kubera ko bari basanzwe bazi uyu mugore nk’umuhezanguni wasizoye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Marc Ndayambaje

