Site icon MY250TV

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda mu cyerekezo cyiza, umufasha wa Perezida  Ndayishimiye arabishimangiye! 

Madame Angeline Ndayishimiye, umufasha wa Perezida Evaliste Ndayimye w’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2023, yageze mu Rwanda aho by’umwihariko yagiranye ibiganiro na Madame Jeannette Kagame.  

Madame Ndayishimye na Madame Jeannette Kagame bahuye nyuma y’inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere (Women Deliver 2023) iri kubera i Kigali.  

Byari ku nshuro ya mbere Madame Ndayishimye ageze mu Rwanda nk’umufasha wa Perezida Ndayishimye kuva yagera ku butegetsi mu myaka itatu ishize. Ni uruzinduko kandi rubaye mu gihe u Rwanda n’u Burundi biri kunagura umubano wabyo aho n’imipaka yari imaze igihe ifunze yamaze gufungurwa.  

Mu gushimangira ko umubano w’ibihugu byombi uri mu cyerekezo cyiza, Madame Ndayishimye yageze mu Rwanda akoresheje inzira y’ubutaka aho by’umwihariko yinjiriye ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.  

Kimwe mu byakomeje kwishimirwa n’abantu mu ngeri zinyuranye ku mbuga nkoranyambaga ni urugwiro yakiranywe acyinjira ku butaka bw’u Rwanda, akaba yari ategerejwe n’umujyanama mukuru wa Madame Jeannette Kagame, Gakuba Jeanne d’Arc.  

Mu muhuro wa Madame Ndayishimye na Madame Jeannette Kagame bagirana ibiganiro ndetse bahana n’impano.  

Ku rundi ruhande, Perezida Ndayishimye yari aherutse kuvuga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru maze asubiza adaca ku ruhande ko hari byinshi bikorwa n’impande zombi ngo umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ushimangirwe.  

Icyo gihe yagize ati : ”Nta makimbirane ya politiki akiri hagati y’Uburundi n’u Rwanda, na bicye byaba bigihari ni ibizagenda bicyemurwa biciye mu nzira za kidiplomasi, ku mpande zombi duhora tuganira tukungurana ibitekerezo, rwose ibintu ni amahoro kuko abarundi bajya mu Rwanda, abanyarwanda nabo bakunze kuza gusura i Burundi cyane cyane mu murwa mukuru wa Bujumbura.”  

Abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi ndetse n’amateka y’ibi bihugu,bemeza ko kuba Umufasha wa Perezida w’u Burundi yageze mu Rwanda ndetse agaca iy’ubutaka ari ikimenyetso ahaye Abarundi ko kugenderanirana n’u Rwanda ari amahoro,bishimangira ko ibi bizatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi butera imbere. 

Kuba Madame Angeline Ndayishimiye yageze mu Rwanda aciye inzira y’ubutaka atari cyo kimenyetso cyonyine gishimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi, ahubwo no kuba u Rwanda rwaritabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi byongeye kwibutsa abarundi n’abanyarwanda ko umubano uhagaze neza hagati y’ibihugu byombi,icyo gihe  minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente niwe wahagarariye Perezida Paul Kagame.

Marc Ndayambaje

Exit mobile version