Site icon MY250TV

FARDC-FDLR iri kwitoratoza, ishaka imbarutso yo gutera u Rwanda – RDF

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023 bwavuguruje amakuru yatangajwe n’Igisirikare cya Congo (FARDC), kizishinja “kugaba igitero mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru.”

Tariki 27 Nyakanga 2023, nibwo FARDC yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’iki gihugu.

Mu gusubiza, RDF yavuze ko: “Ibi birego nta shingiro bifite ndetse biri mu murongo w’ubuyobozi bwa RDC wo kuyobya uburari ku bibazo biri mu gihugu.”

RDF yanashimangiye ko ibiri gukorwa na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iyishinja ibinyoma ari  “ikimenyetso cy’umugambi wa FARDC na FDLR wo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.”

Ni mu gihe kandi RDF iherutse guhishura ko yamenye umugambi mubisha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite wo kugaba ibitero mu Karere ka Rubavu.

FDLR igizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare rudashisikanywaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, raporo zinyuranye zishimangira ko uyu mutwe ukorana bya hafi na FARDC.

By’umwihariko FARDC-FDLR yateye ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenga eshatu umwaka ushize, ndetse ishimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi ku butaka bw’u Rwanda.

Ubwo bushotoranyi bwose Congo ibukora igambiriye kwinjiza u Rwanda mu ntambara, nk’umuvuno ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka gukoresha ngo busubike amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka muri icyo gihugu.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version