Nahimana Thomas ageze aharindimuka aho akoresheje ibinyoma byambaye ubusa ari guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda agamije kwiba abamukurikira buhumyi kuri YouTube dore ko ariho yaciye ingando.
Uyu mugabo w’umuhemu wigize “impunzi ya politike” mu Bufaransa amaze kwirukanwa mu gipadiri kubera ibyaha bitandukanye birimo amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi, ubu noneho yadukanye ikinyoma nk’icya semuhanuka ko ngo yatangije kaminuza.
Mu kumenyekanisha iyo “kaminuza” ya baringa, Nahimana wahiye iminwa kubera inzoga n’itabi, ubu asigaye yirirwa avuga ko ngo ari we “mutegetsi u Rwanda rukeneye” kubera ko ubuyobozi Abanyarwanda bishyiriyeho ko “nta cyo bumaze”.
Aho akaba ari aho ahera yikomanga mu gatuza ko yatangije kaminuza “igamije gusobanurira Abanyarwanda iby’ubutegetsi” ndetse agatanga urugero ko izindi mburamukoro 12 babana muri cya kiryabarezi cye ngo ni “guverinoma” nayo ikorera mu kirere ngo zamaze kwiga muri iyo kaminuza.
Umuhezanguni Nahimana mu isoni n’ikimwaro cyinshi avuga ko muri iyo ngirwakaminuza ye ngo biga ku wa Gatandatu gusa kandi nabwo bakigira ku mbuga nkoranyamba – ibintu bisobanura neza ko ashaka kongera gucucura abatagira amakenga nyumva y’uko n’ubundi abibye amafaranga ababeshya ngo ari kubagurisha “passport” z’ibicupuri z’ingirwa-guverinoma ye.
Soma kandi: “Padiri” Nahimana inzara imugeze ku buce none atangiye gutuburira abiyita impunzi!
Icyo iyi mburamukoro ikwiye kumenya ni uko nta munyarwanda muzima uteze kuyobywa n’amanjwe ye, kandi mu gihe gikwiriye azaryozwa ibyaha adasiba gukorera ku mbuga nkoranyambaga.
Muvunyi Balthazar

