Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahaye agatubutse Theophile Mpozembizi uzwi nka Theo Mpoze ku mbuga nkoranyambaga, nk’agahimbazamusyi ko kugira ngo akomeze yibasire ubuyobozi bw’u Rwanda akoresheje icengezamatwara Kinshasa imuha.
Mpozembizi ni umunyarwanda uzwiho kuba amaze hafi kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe yarasaritswe n’urwango no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko yanayonkejwe mu mashereka.
Uyu muhezanguni yihishe mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa, ibikorwa bye by’ubugome abinyuza ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze rwitwa Twitter aho yirirwa abiba
ingengabitekerezo ya Jenoside ari nako aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda abuhimbira ibinyoma kugira ngo akunde ashimishe abamuhemba.
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV yemeza ko Mpozembizi usanzwe ari n’umuyoboke w’agatsiko k’intagondwa z’abajenosideri n’interahamwe kazwi nka FDU Inkingi aho ari no mu bayobozi bakuru bako, yamaze kuba umwe mu bo ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukoresha mu mugambi mubisha wabwo wo gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ibi bigaragarira mu kuba uyu muhezanguni adasiba kwandika amahomvu asa neza n’ayo benshi mu nkomamashyi za Tshisekedi ndetse na Tshisekedi ubwe bakoresha begeka ku Rwanda ibibazo uyu mugabo yateje mu gihugu cye birimo ubwicanyi bwibasira inzirakarengane z’Abanye-Congo.
Ku rundi ruhande, kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda uyu Mpozembizi abikomora ku rwango yashyizwemo na se umubyara witwa Jean Pierre Mpozembizi, akaba yarahoze ashinzwe ibijyanye n’amavugurura (Renovation technique) mu ruganda rwa CIMERWA, akazi yafatanyaga no kuba yari ashinzwe Manifesto muri CDR aho afatanije n’umucuruzi Yusuf Munyakazi bicishije Abatutsi benshi.
Uyu Mpozembizi wageze mu Bufaransa aciye mu cyahoze ari zaire kimwe n’izindi nterahamwe zose, aho mu Bufaransa yaje kuba incuti y’akadasohoka n’abo mu muryango wa Kabuga Felicien dore ko yajyaga anamuha agatubutse we n’izindi nterahamwe ngo bakomeze bakwize ibinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku Rwanda bagamije kumukingira ikibaba.
Uku gukorana na Kabuga ndetse akanamukingira ikibaba byaje no kumuviramo gushingirwa sosiyete y’ubucuruzi na Kabuga nubwo bwose yaje no guhomba, ubu magingo aya uyu muhezanguni atunzwe no kubyukira kuri ku mbuga nkoranyambaga akandika amateshwa hanyuma ukwezi kwashira agahembesha.
Uyu muhezanguni kimwe nabagenzi be ba FDU inkingi bafitanye umubano ukomeye cyane na bamwe mu bayobozi ba leta ya Tshisekedi aho bayifasha cyane mu gukwiza icengezamatwara no guhimbira ibinyoma leta y’u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Sibyo kandi gusa harimo no gukwirakwiza ibitabo byagiye byandikwa ku Rwanda birusebya murwego rwo gukomeza kuyobya Abanye-Congo babereka ko ikibazo ari u Rwanda.
Urwango Mpozembizi afitiye abanyarwanda kubera indaye nini yamutanze imbere ntacyo ruzigeza rumugezaho kuko imyaka yose amaze abiba amacakubiri anasebya ubuyobozi bw’u Rwanda nta kintu na kimwe byigeze bimugezaho, yewe ntibyigeze binakoma mu nkokora urugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo.
Mugenzi Félix

