Site icon MY250TV

FDU-Inkingi yishuka ko u Rwanda rukiri mu bihe by’interahamwe n’impuzamugambi!

Intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi zumvikanye kuri YouTube zishishikariza Abanyarwanda kugumuka maze bakigomeka ku buyobozi bitoreye binyuze mu myigaragambo.

Ibi bikubiye mu kiganiro umumotsi wa kariya gatsiko uzwi nka Musabyimana Gaspard yatambukije kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2023 aho mu bujiji n’ubugome asanganywe yafashe umwanya munini ashishikariza Abanyarwanda kujya mu myigaragambyo.

Ubusanzwe iyi FDU-Inkingi ibarizwamo interahamwe n’abajenosideri bamaze imyaka irenga 25 babundabunda hirya no hino i Burayi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda bwari bubakurikiranyeho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izi nkoramaraso burya zidaheruka kugera mu Rwanda zibeshya ko uko zarusize ari ko rukimeze – aha FDU ikaba yishuka ko Abanyarwanda b’uyu munsi bashukika cyangwa bashobora gushorwa mu kibi nk’uko ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana bwoshyaga interahamwe n’impuzamugambi.

Soma kandi: Interahamwe za FDU-Inkingi zikomeje guhahamurwa no kubona u Rwanda rwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga!

Ikindi aba banzi b’Abanyarwanda birengagiza buri munsi kandi bakizi, ni uko umunyarwanda yishyira akizana, iyo agize ikibazo yegera ubuyobozi maze bagafatanya kugishakira umuti.

Kuri ubu nta cyo umunyarwanda yabuze ku buryo yajya gutakaza umwanya we ngo arajya kwigaragambya. Ikindi kandi, Musabyimana na FDU akorera, nibasubize amerwe mu isaho kuko nta munyarwanda witaye ku manjwe bacuruza ku mbuga nkoranyambaga.

FDU-Inkingi ikorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho abambari b’aka gatsiko bishuka ko uyu mutwe uzakuraho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye, bityo ukabashyira ku butegetsi!

Aba bose ibyo bakora barikirigita bagaseka kuko “ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kizahora gihanitse,” nk’uko Perezida Kagame adasiba kubigaragaza.

Biraro Ernest

Exit mobile version