Site icon MY250TV

U Rwanda ntirwahagaritse ingendo nyobokamana z’i Kibeho, interahamwe n’ibigarasha bareke kubeshya!

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi badukanye ikinyoma kivuga ko ngo Leta y’u Rwanda yaciye ingendo nyobokamana zisanzwe zikorerwa ku butaka butagatifu bw’i Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru.

Ni icengezamatwara izi nyangabirama zahimbye zuririye ku mbirwa ruhame Perezida Kagame ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023 yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe ‘Youth Connekt’, gahunda igamije guteza imbere urubyiruko. Umukuru w’Igihugu yabwiye uru rubyiruko ko bitumvikana uburyo hari  abantu bifata bakajya gusenga baramya ubukene mu gihe igihugu cyo gihora giharanira kugera ku bukire.

Ibyo Perezida Kagame yavuze bishingiye ku gikorwa giherutse gutegurwa na Diyosezi Gatolika ya Nyundo, aho abantu bajya gusengera ahari Umusozi uzwi nk’Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene, uherereye muri Paruwasi Crête Congo Nil.

Yagize ati: “Hari ikintu rwose kibabaje, narakimenye rwose, hanyuma nza no kukizana mu Nama y’Abaminisitiri ndababaza, bamwe bari aha barabizi. Naje kumenya ngo urubyiruko nkamwe, bafashe inzira, bagera ku bihumbi, ngo ni ibintu kandi bibaho buri gihe.”

“Nari ngiye kuvuga ngo ni byiza ko ntabimenye, iyo mbimenya kare nari kubihagarika. Urubyiruko nkamwe rugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n’amaguru, ngo bagiye ahantu […] sinzi uko nabyita, habonekewe cyangwa se ariko hajyanye n’ubukene.”

Aha niho interahamwe n’ibigarasha buririye maze bagoreka ijambo ry’Umukuru w’Igihugu w’Igihugu bumvikanisha ko “yaciye iteka” ko ubutaka butagatifu bwa Kibeho “butagomba kongera gusurwa,” ibintu ariko Perezida Kagame atigeze avuga muri iriya mbwirwa ruhame.

Ibyo aba banzi b’u Rwanda bavuga nta kindi bigamije kitari ugutobera ubukerarugendo nyobokama bwa Kibeho mu gihe nyamara Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo butere imbere kandi bubyarire inyungu Abanyarwanda.

Nk’urugero abasura Kibeho ubu banyura mu muhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho ukomereza ku Munini na Ngoma ureshya n’ibilometero 66 wuzuye utwaye miliyari hafi 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho.

Aha umuntu akaba yakwibaza uburyo Leta ishora imari ingano gutyo i Kibeho ari naho ihindukira igahagarika ubukerarugendo nyobokamana buhakorerwa kandi ari bwo buba bwatumye ayo mafaranga yose asohoka.

Mu bacitse ururondogoro bagoreka imbwirwaruhame ya Perezida Kagame harimo ikigarasha Jean Paul Turayishimye, Musabyimana Gaspard uvugira interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi n’abandi bavana amaramuko mu gusiga icyasha ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Gusa aba bose barata inyuma ya Huye kuko ibihuha byabo nta na rimwe bizigera bikoma mu nkora gahunda nziza ubuyobozi bushyiriraho Abanyarwanda.

Gakayire Fred & Mukobwajana Linda

Exit mobile version