Site icon MY250TV

Umugore n’abana baramutaye nyuma y’uko abaye ikigarasha ahinduka “umusazi” – Andi makuru mutamenye kuri Valentin Akayezu 

Iminsi uko yicuma ni nako ibyo umuhezanguni Muhumuza Akayezu Valentin yari yaragize amabanga bijyenda bimenyekana.  

Uyu ni umwe mu nyangabirama zimaze iminsi zihishahisha mu Buholandi aho by’umwihariko abasha kubona icyo ashyira ku munwa ari uko yaharabitse ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.  

Uyu mugabo yahisemo gucira bugufi udutsiko tw’ibigarasha, interahamwe, abajenosideri n’abandi bose bifuriza inabi Abanyarwanda; ibi byatumye umugore we w’isezerano n’abana babyaranye bamuta kuko banze kwifatanya nawe mu gusebya Leta y’u Rwanda.  

Soma kandi: Byinshi kuri Akayezu Valentin, umucamaza Leta yahaye amahirwe yo kongera ubumenyi yagera i Burayi akaba ikigarasha

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko kuriya guterwa umugongo n’umuryango “byatumye Akayezu ata umutwe maze amera nk’umusazi” nk’uko isoko y’amakuru yacu ibihamya.  

Igisekeje ni uko aho kwegera abaganga Akayezu yahisemo kwisunga umuhezanguni Louis Rugambage nawe wasaze kubera inzoga bikarangira nawe umugore we amutaye!  

Uko yabaye ikigarasha 

Bijya gutangira Akayezu Leta y’u Rwanda yamuahaye buruse (bourse) yo kwiga mu Buholandi muri ISS (International Institute of Social Sciences) maze kimwe n’abandi bose bagiye barengwa ahitamo gutea umugongo u Rwanda kandi ntacyo yaruburanye.  

Akigerayo yahuye n’umusore witwa Jacob wakoraga aho mu Buholandi mu kitwaga ‘The Hague Peace Project’ maze uwo musore amuha amakuru y’uko babona amafranga kuko yari azi ibibera muri Minisiteri y`ububanyi n`amahanga y’u Buhorandi by’umwihariko uburyo yahaga abantu amafaranga ajyanye no gutegura inama zitandukanye maze bagahabwa amafaranga agera ku bihumbi 10 by’amayero.  

Akayezu akibita mu gutwi yumvise ko harimo agatubutse, aba atangiye imishinga yo kuvuga inkuru zo mu karere kibiyaga bigari, kuko yibwiraga ko abazungu batazizi agakeka ko yajya abona abazitabira nuko atangira ubugarasha atyo kugira ngo abone ayo mafaranga y’umuvumo.  

Nibwo yaje kwigira inama yo kuvuga kuri Ingabire Victoire maze si ukumutaka karahava bituma abona abambari baturutse mu muryango wa Ingabire ndtese n’izindi nterahamwe zisanzwe zisamira hejuru ikintu cyose gisiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.  

Akayezu ubu yirirwa ku mbuga nkoranyambaga asebya Leta y’u Rwanda ari nako apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu afatanyije n’udutsiko dutandukanye turimo Jambo ASBL, FDU Inkingi na RNC.   Umuntu wese ubonye Akayezu akwiye kujya amwamaganira kure kuko nta bumuntu akigira, umugabo wiyemeje guhara umugore n’urubyaro akiyegurira gucuruza ibihuha biharabika ubuyobozi bw’u Rwanda si uwo guha umwanya.  

Mugenzi Félix

Exit mobile version