Muri gahunda ye yamunaniye yo kugumura Abanyarwanda no kubangisha ubuyobozi bitoreye, umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza akomeje kwiyegereza abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa YouTube ari nako abaha bitugukwaha ngo bakunde batambutse ibitekerezo bye by’uburozi.
Ni umuvuno uyu mugore wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba yadukanye nyuma y’uko atakambira Umukuru w’Igihugu agafungurwa aho yari afungiwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugumura abaturage no gushinga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2018 uyu muhezanguni yagiye yigarurira abanyamakuru batandukanye abashukisha udufaranga agamije kubakoresha muri gahunda ye y’icengezamatwara no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo.
Mu banyamakuru Ingabire yigaruriye harimo uwitwa Théoneste Nsengimana, nyir’ikinyamakuru Umubavu, uyu yaramukoresheje birangira amuroshye mu byaha aho ubu ari imbere y’ubutabera.
Uyu mugore w’umugome kandi yakoresheje uwitwa Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan wari ufite umuzindaro wa YouTube watangazaga inkuru z’impimbano zasigaga icyasha Leta y’u Rwanda.
Niyonsenga nawe Ingabire yamugushije mu byaha bitandukanye byatumye akatirwa gufungwa imyaka irindwi y’igifungo aho ubu amaze imyaka ibiri akorera igihano cye mu Igororero rya Nyarugenge.
Hari kandi Ntwali John Williams nawe yirirwaga mu kwaha kwa Ingabire dore ko ari nawe wamutumaga gukora ibiganiro byibasira Leta no kugumura abaturage, uyu yaje gukora impanuka ahasiga ubuzima.
Abapagasi bashya!
Nyuma yo kubura abo banyamakuru bari bamufatiye runini, uyu muhezanguni yaje kwiyegereza insoresore zidafite icyo zitakaza zirangajwe imbere n’uwitwa Musana Jean Luc maze si ukubashukisha amafaranga karahava.
Musana n’agatsiko k’insoresore ze birirwaga mu rugo kwa Ingabire bakorana ibiganiro bigamije kugumura abaturage no gusebya leta, ntibyatinze MY250TV imaze gutahura uwo mubano Musana yahise avuga ko yisubiyeho asezera gukora ibiganiro bisebya u Rwanda.
Ingabire muri bwa bucakura bwe amakuru agera kuri MY250TV ni uko yegereye insoresore zirimo Uwimbabazi Eric, Ntaganzwa Aimée Desire n’uwitwa Shema wiyita ‘Murray” bakoranaga na Musana maze abasaba gukomeza gukorana nawe ndetse abizeza kujya abaha agatubutse.
Izi nsoresore ntizitinya kwikomanga mu gatuza zivuga ko ziri “ku rugamba” ngo rwo kugaragaza “ibitagenda mu Rwanda”, kuri ubu umuzindaro wabo wa YouTube ukaba ucishwaho icengezamatwara rya Ingabire ndetse n’ibiganiro bisebya u Rwanda aba yabatumye gukora.
Undi munyamakuru ukorera Ingabire Victoire bakaba banamaranye igihe kinini ni Bagiruwubusa Eric ukorera radiyo Ijwi rya Amerika, uyu akaba amufasha gukwirakwiza ibinyoma bye mu nterahamwe n’ibigarasha abicishije mu nkuru aba yamukozeho kuri iyo radiyo mpuzamahanga.
Aya mayeri ya Ingabire Victoire akomeje gukoresha akwiye kumenya ko yavumbuwe kuko umusaruro w’ibyo ni ukuroha aba bana b’u Rwanda abashukishije amafaranga ahabwa n’interahamwe zihise hanze maze bakijandika mu byaba birangira bisanze muri gereza.
Mugenzi Félix

