23-09-2023

UNGA 78: Kwiriza amarira y’ingona no kwikoreza u Rwanda ibibazo yateje, ntibirahira Tshisekedi!

0

I New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika hatangiye imirimo inteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) yitabiriwe na Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, umugabo umenyerewe gukoresha inama nk’izi mu gushinja u Rwanda ibinyoma bidafite epfo na ruguru.

Nk’urugero, mu nama nk’iyi yabaye Umwaka ushize, Tshisekedi yagaragaye mu marira menshi yikoreza u Rwanda ibibazo we ubwe yateje mu burasirazuba bwa Congo, aho by’umwihariko yarushinje “gushyigikira umutwe wa M23”.

Mu gihe byitezwe ko Tshisekedi azageza ijambo rye ku bitabiriye iriya nteko, abasesenguzi benshi basanga nta kindi azavuga kitari ukongera kwitwaza u Rwanda nk’umuvuno wo guhishira ko yananiwe gutegeka igihugu cye.

Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Leta ya Congo akaba n’umucengezamatwara ukomeye wa Tshisekedi Patrick Muyaya, ari kumwe na Rose Mutombo Kiese, Minisitiri w’ubutabera w’icyo gihugu baherutse gusohora  igice cya kabiri cy’igitabo bashinjamo u Rwanda “gukora amahano” muri icyo gihugu.

Abasesenguzi basanga bimwe mu byo Tshisekedi azavugira imbere y’abitabiriye inteho rusange y’umuryango w’ababibumye hazaba harimo n’ibinyoma bikubiye muri icyo gitabo ari nayo turufu akomeje gukoresha kugirango yimure amatora ategerejwe mu Ukuboza uyu mwaka.

 

Soma kandi: Tshisekedi yongeye gukingira ikibaba FDLR

Ubwicanyi bukorerwa abasivili bukozwe n’ingabo ze, gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR, gufunga abanyamakuru, ruswa yamunze Congo, kwica abatavugarumwe nawe, kubangamira ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi ni bimwe mu bikomeje kuranga manda ya Tshisekedi.

Isi yose yamaze kumenya Tshisekedi ashatse yashyira umupira hasi kuko kugeraka ku Rwanda ibinyoma ntacyo bizigera bimugezaho

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: