Site icon MY250TV

‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC mu kuramya Tshisekedi!

Mu ntangiriro z’iki cyumweru i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Perezida Tshisekedi yakoze ikiganiro n’itangazamakuru aho yumvikanye yegeka ku Rwanda akaga n’ibibazo we ubwe yateje mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ibintu umusambanyi ruharwa akaba n’umwambari w’umutwe w’iterabwo wa RNC, Charles Kambanda, yahise asamira hejuru maze atangira gukwirakwiza iryo cengezamatwara ku mbuga nkoranyambaga.

Bimwe bihuha bya Tshisekedi uyu Kambanda yamize bunguri, ni nk’aho yavuze ko Tshisekedi yahakanye ibiganiro ibyo ari byo byose byamuhuza na Perezida Kagame n’umutwe wa M23.

Gusa ‘Rubunzamurizo’ Kambanda yakagombye kumenya ko kuba habaho ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi, byaba biri mu mujyo wa Perezida Kagame wo kubona akarere gatekanye.

Ikindi kandi Kambanda agomba kumenya ni uko M23 ari Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo, ko ntaho bahuriye n’u Rwanda. Kuba Tshisekedi yaganira nabo byaba ari mu rwego rwo gushakisha amahoro n’ituze igihugu cyabo.

Mu buhezanguni asanganywe, Kambanda kandi yumvikanye na none avuga ko “nta kabuza intambara hagati ya Congo n’u Rwanda igomba kubaho”, ibintu bishimangira ko nta neza yifuriza abaturage bibihugu byombi cyane ko intambara isenya.

Kambanda na RNC abarizwamo bahora bashakashaka icyahungabanya ubusugire bw’u Rwanda, gusa inzozi bafite ntizigera ziba impamo cyane ko uwabatsinze ntaho yagiye!

Biraro Ernest

Exit mobile version