Site icon MY250TV

U Bufaransa bweretse Col Ntiwiragabo ko n’iyo yakwihisha mu nda y’Isi amaraso yamennye muri Jenoside azayaryozwa

Umujenosideri witwa Col. Aloys Ntiwiragabo wihishahisha mu Bufaransa, ubutabera bw’icyo gihugu noneho bwashyize hanze andi makuru mashya ku ruhare rukomeye yagize mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni uruhare bisobanurwa ko ko uyu mugabo yagize binyuze mu kigo yakoreraga cyari gishinzwe iperereza no kugenza ibyaha cyari kizwi nka “Centre de Recherche et de Documentation Criminelle – CRCD”.

Hashingiwe ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa Mediapart, ibyo bimenyetso bishya bishimangira uruhare rwa Col Ntiwiragabo mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umwe mu bari bakomeye mu gisirikare cya Leta yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa.

Mu makuru mashya Mediapart yagezeho harimo ko hagati ya 1990 na 1994, ikigo uyu mujenosideri yakorera cyagize uruhare mu guta muri yombi no gutoteza Abatutsi n’abafatwaga bitwa ‘Ibyitso by’Inkotanyi’, no gutegura urutonde rw’abagombaga kwicwa cyangwa gufungwa bazira uko bavutse.

Nk’uwari ukuriye ubutasi bwa gisirikare, yakoranaga umunsi ku munsi na CRCD.

Bimwe mu bimenyetso simusiga nuko ku itariki 13 Nyakanga 1993, hari ibaruwa Ntiwiragabo yandikiye uwari Umuyobozi Mukuru wa CRCD, amusaba kumufasha gushaka amakuru ku bantu batatu bahigwaga.

Muri iyo baruwa hari aho agaragaza ko umwe mu bo akeneye ko bamushakira, nyina yahoze ari ‘indaya’. Ni ubutumwa kandi ijambo ‘Inyenzi’ rizamo kenshi ashaka kugaragaza ko abo bantu ari babi ku gihugu.

Iri jambo ‘Inyenzi’ niryo ryifashishijwe na Leta yateguye ikanakora Jenoside mu kurimbura Abatutsi, mu kwerekana ko atari abantu bakwiriye kubaho.

 Soma kandi: U Bufaransa bukomeje gukubita butababarira abajenosiderin’interahamwe!

Iki kigo CRCD Col Ntiwaragabo yasabaga kumufasha gushaka abo yise ‘Inyenzi’, cyari kimaze imyaka ibiri gihawe inzobere zo mu gisirikare cy’u Bufaransa mu ishami rizwi nka DAMI (détachements d’assistance militaire et d’instruction).

Urundi ruhare rukomeye yagize

Mediapart kandi yatahuye andi makuru y’uruhare rukomeye Col Ntiwaragabo yagize mu gucura ibihuha bigamije gutsemba abatutsi.

Tariki 17 Ugushyingo 1993, uyu mugabo yasinye raporo irimo aho yavugaga ko hari amayeri mashya Abatutsi badukanye yo kugira inyito n’amagambo ahishe baziranyeho bazifashisha “barimbura Abahutu”.

Icyo gihuha cy’uko Abatutsi bari gutegura kurimbura Abahutu cyabaye urwitwazo rw’indi raporo yanditse mu mpera z’Ugushyingo 1993, avuga ko abaturage bo mu Majyaruguru bakeneye intwaro.

Ati “Abaturage bakeneye uburyo bwo kwirwanaho. Bigaragara ko baramutse bafite ubwo buryo, kwirwanaho byaborohera.”

Iki gihuha cya Col Ntiwiragabo cyatumye habaho gukwirakwiza intwaro nyinshi mu baturage no kubatoza kuzikoresha, ari nabyo byagize uruhare mu bukana n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Igihuha cya kabiri Col Ntiwiragabo yagikwirakwije mu gitondo cya tariki 7 Mata 1994 nyuma y’amasaha make indege yari itwaye umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” ihanuwe.

Iki gihuha cyavugaga ko hari ubutumwa inzego z’iperereza zabonye kuri ‘radio’ za gisirikare za FPR bugaragaza ko “Habyarimana yishwe na FPR Inkotanyi n’Abatutsi”. Ngo muri ubwo butumwa Abahutu bitwaga ‘ingagi’ naho Abatutsi bakitwa ‘inyamanza’, mu gihe Perezida Habyarimana bamugaragazaga nk’umunyagitugu, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akitwa ‘Chef’.

Itahurwa ry’aya makuru mashya ku mujenosideri nka Col Ntiwiragabo rikwiye gutanga ubutumwa bukomeye ku bandi bajenosideri bacyibeshya ko kwihishahisha bizabahira kuko icyaha cya jenoside uretse u Rwanda n’ibihugu nk’u Bufaransa, ni icyaha cyahagurukiwe ku buryo uwari we wese wamennye amaraso muri jenoside akwiye gukanirwa urumukwiye.

Yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi na Guverinoma y’u Rwanda ndetse inzego z’ubutabera mu Bufaransa nazo zatangiye kumukurikirana.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version