Tabitha Gwiza, umwe mu bagore b’abagome biyemeje gusaza banduranya ari nako basiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, yumvikanye ahakana uruhare umutwe w’iterabwoba wa RNC wagize mu iterwa rya za gerenade zahitanye abaturage mu Mujyi wa Kigali hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014.
Ibi inkotsa Gwiza yabigaragarije mu kiganiro yakoreye kuri YouTube kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023 aho yavugaga ivata rikaza afatanyije n’uwitwa Nsabimana Paul watorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kugira uruhare mu iterwa rya biriya bisasu.
Abo bombi bivuyemo nk’inopfu bagarura dosiye yamaze gufatwaho umwanzuro n’inkiko aho zanzuye ko iterwa rya za geranade ryagizwemo uruhare na RNC ndetse byari ibitero by’iterabwoba k’u Rwanda.
Ni mu gihe ku rundi ruhande hari umubare munini w’ababigizemo uruhare bemeye icyaha ndetse bagisabira imbabazi aho bakatiwe gufungwa imyaka itandukanye.
Icyashenguye abakurikiye ikiganiro cy’izi nyangabiramana ni uburyo inkotsa Gwiza yasabiraga ubufasha uriya mwicanyi kabombo avuga ko “abayeho mu buzima bubi” mu gihugu amaze iminsi yihishahishamo.
Kuba uyu mugore w’umuhezanguni asabira ubufasha iriya nkoramaraso yatorongeye kubera ibyaha yasize akoze, ntawe bikwiye gutangaza kuko yihebeye ibikorwa by’iterabwoba.
Muri icyo kiganiro kandi, ibi byihebe byombi byumvikana bishishikariza inkomamashyi zabyo n’abandi bose babakurikira buhumyi cyane cyane abari mu mahanga ko “bagomba guhaguruka bakarwanya Leta y’u Rwanda”.
Gusa uwo ni umugambi bacuze kuva kera ariko badateze kugeraho cyane ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Biraro Ernest

