Umunyarwanda yabivuze neza ko “nta we utwika inzu ngo ahishe umwotsi” – ibi ni ko bimeze ku mutwe w’iterabwoba wa RNC kuko amakimbirane akomeye yawuzahaje akomeje kujya ku karubanda nyuma y’igihe abawuyoboye bagerageza kuyahisha.
Magingo aya biragoye kumenya ahazaza ha RNC nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru kirangiye habaye ikintu gikomeye mu mateka y’uyu mutwe w’itebwoba aho ‘umugaba mukuru’ wawo, ikihebe Kayumba Nyamwasa, yasuzuguwe n’abambari be maze bamuhirika ku butegetsi.
Soma kandi: Bombori bombori mu bigarasha: Kayumba Nyamwasa na ‘komite’ yari ayoboye BIRUKANWE muri RNC bashinze!
Ibyo byabaye nyuma y’iminsi itanu Kayumba yirukanye muri RNC abayobozi batandatu bavugaga rikijyana muri uwo mutwe, kuri ubu igitangaje ni uko Kayumba wamaze kwirukanwa muri RNC yagarutse maze yirukana “burundu” abari baramwirukanye!
Abo Kayumba avuga ko yirukanye barangajwe imbere na mwishywa we, Frank Ntwali, uyu akaba kandi yari akuriye RNC muri Afrika y’epfo ndetse ahagarirariye n’urubyiruko rw’uwo mutwe.
Ikihebe Kayumba n’ibigarasha bagenzi be bashinze RNC bafite intego yo “gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda” burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ariko iyo ntego basanze badashobora kuyigeraho n’ubwo bateka ibuye rigatoha.
Ni ibintu byakurikiwe n’amakimbirane y’urudaca hagati y’aba bari bahuje umugambi aho basubiranyemo bashinja by’umwihariko Kayumba ubusambo no kwikubira imitungo y’uwo mutwe, ndetse baje kuvumbura ko imisanzu batanga uyu mugabo yayiyobyaga akayijyana mu bucuruzi bwe.
Ibyo kandi byakurikiwe no gucikamo ibice kwa RNC aho benshi mu bari inkingi za mwamba zayo bayivuyemo ndetse bashinga ibyo bita “amashyaka” ayirwanya. Muri abo harimo Rudasingwa Theogene, Ngarambe na Musonera maze bashinze icyo bise “New RNC”.
Harimo kandi Jean-Paul Turayishimye, Tabitha Gwiza na Umuhoza Benoît bashinga ARC-Urunana cyo kimwe na bariya bakuriwe na Frank Ntwali baherutse gukuraho Kayumba.
Soma kandi: Kayumba Nyamwasa yongeye kunanirwa gusobanura icyerekezo RNC ifite
Ibiri kuba muri uyu mutwe ni inkuru nziza ku Banyarwanda kuko burya “usenya urwe umutiza umuhoro!”, ni mu gihe ku rundi ruhande RNC kuva yashingwa mu myaka 13 yagambiriye kugirira nabi Abanyarwanda.
Ibyo ni ibintu uyu mutwe w’iterabwoba wagerageje inshuro nyinshi binyuze mu bitero bya za gerenade byahitanye inzirikarengane z’Abanyarwanda zirenga 10, abandi barenga 400 barakomereka.
Soma kandi: Imyaka cumi n’umwe: RNC yizihije isabukuru y’imfabusa!
Ibiri kuba muri RNC uyu munsi ni igihamya cy’uko ntawagerageje guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro; ibi kandi biriyongera ku yandi makuru adasiba kugaragara mu dutsiko tw’interahamwe nazo ziyita ko zirwanya u Rwanda aho nazo zihora ziryana.
Abambari ba RNC kimwe n’ab’iyindi mitwe y’intagondwa zibwira ko zizateza akaduruvayo mu Rwanda bikabahira baragirwa inama yo kumanika amaboko, ubundi bagatahuka mu rwababyaye bagafatikanya n’abandi kubaka igihugu, kuko kwikirigita bagaseka nta cyo bizabagezaho.
Ubwanditsi

