Site icon MY250TV

Ikigarasha Ignace Rusagara mu kujijisha ko RNC ihari kandi yarapfuye ikanahambwa!

Umumotsi wa RNC Ignace Rusagara wanze kuva inyuma y’ikihebe gikuru Kayumba Nyamwasa nyuma y’aho RNC icitsemo ibice, akomeje guhwihwisa ibihuha ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kujijisha abamukurira no kwibagiza abantu uburyo uyu mutwe wamaze kurangira.

Ikigarasha Rusagara wigize umunyepolitiki, ibyo byose abikora kugira ngo yibagize abantu amafuti ye yatumye ahunga ubutabera bw’u Rwanda ndetse no kujijisha ngo abantu bamenye ko muri RNC byifashe gusa icyo atazi ni uko abantu bazi ukuri.

Kuva umutwe wa RNC wacikamo ibice,Rusagara wiyita “umusesenguzi uzi buri kintu kibera mu Rwanda”, kuri ubu yirirwa ku mbuga nkoranyambaga agamije gukwiza ibihuha no gushimisha sebuja Kayumba wamaze kwirukanwa muri RNC yashinze.

Ibyo wamemya kuri uyu mpemuke ndamuke!

Imwe mu mpamvu zatumye Rusagara umaze igihe abundabunda muri Afurika y’epfo aba ikigarasha ni ubujura bwamwokamye aho by’umwihariko yibye amafaranga ya Leta ubwo yari umuhesha w’inkiko.

Uyu kandi ni bihemu utagira isoni na mba, watinyutse gutera inda umwana w’imyaka 15 amufashe ku ngufu, akaba atazababarirwa ukuntu yangije ubuzima bw’uwo mwangavu.

Abo mu muryango wa Rusagara bitandukanyije nawe dore ko  ko batagishaka kumva ko hari icyo bapfana kubera ibikorwa bigayitse yirirwamo.

Nta muntu wakwibagirwa uburyo Rusagara yihuzaga n’abandi batekamutwe mu byamategeko bagatekera mutwe uruganda rwa Skol bakagurisha ikibanza cy’uwitwa Sebatware André ku Kimihurura amafaranga asaga miliyoni y’amadorali.

Uyu mutekamitwe kandi yishuka ko abantu bibagiwe uburyo  yahoraga abwira abafite ababo bafunze ko ashobora kubafunguza bikarangira abariye amafaranga. Nibwo kandi yatangiye gukoresha inyandiko mpimbano.

Abanyarwanda bahora babona uyu mu motsi wa RNC yikarakasa ku mbuga nkoranyambaga anahimba ibinyoma bakwiye kumenya neza uwo ari we n’ikimutera kwirirwa asebya u Rwanda.

Mugenzi Félix

Exit mobile version