Site icon MY250TV

Abambari ba RNC babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma y’uko u Rwanda n’u Bwongereza biciye undi muvuno muri gahunda y’abimukira

Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bakomeje kubura ibitotsi nyuma y’uko icengezamatwara ryabo ryibasira ubuyobozi bw’u Rwanda ritabujije u Bwongereza gukomeza umugambi wabwo wo kwohereza abimukira mu Rwanda.

Abo bambari ba RNC barasizoye ngo u Bwongereza buhagarike amasezerano ariko bikomeje kuba iby’ubusa kuko imigambi yabo mibisha ikomeje kugonga igikuta kuko Ubwongereza bwo bukomeje gahunda yabwo ndetse ibi byamaze gushimangirwa n’impande zombi.

Kuba Ubwongereza bukomeje umugambi wo kwohereza abimukira mu Rwanda birasenya bikomeye ibinyoma bakwije ku Rwanda ngo u Bwongereza bubivemo.Kuba Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza James Cleverly yaraje mu Rwanda ndetse akahava agaragaje ubushake bw’igihugu cye mu gukomeza uwo mugambi, bisenya bikomeye ndetse bigacecekesha abamotsi ba RNC badasiba guhimba ibinyoma ngo bakunde bagaragaze ko u Rwanda atari igihugu gikwiye kwakira abimukira.

Abo bambari ba RNC babonye nt acyo ibyo bashinja u Rwanda biri gufata bahisemo noneho kwibasira u Bwongereza by’umwihariko ishyaka ry’aba-conservateurs, muri abo barimo n’inkotsa Dalila Twizerimana, uyu  yabuze icyo anenga u Rwanda ahitamo guhuragura amagambo aterekeranye byo kuvuga gusa ko aho ibintu bigeze « u Bwongereza budakwiye kwizera u Rwanda kuko buzi neza ko Perezida Kagame ari umunyagitugu. »

Icy’ingenzi abamotsi bakwiye kumenya ni uko gusa ntawababuza gusakuza kuko aribyo bakesha amaramuko, ariko bakwiye kuzirikana ko urusaku rwabo nta na rimwe rwigeze cyangwa ruzigera rukoma mu nkokora icyerekezo cyiza Perezida Kagame aganishamo u Rwanda.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version