Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru ahwihwiswa ko ubuzima bwa Ingabire Victoire “buri mu kaga” yewe ko “inzego zishinzwe umutekano zagose urugo rwe”, ibi ariko nyirubwite yabiteye utwatsi avuga ko atekanye nk’abandi Banyarwanda bose.
Mu kiganiro Ingabire yagiranye na radiyo Ijwi rya America (VOA) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023 yashimangiye ko ameze neza ntakibazo.
Ati: “Urugo rwanjye nta muntu warugose rwose abantu barinjira bagasohoka abashaka kunsura bari kunsura nta muntu wangose, nta n’urwego urwo arirwo rwose rwaba rwampamagaye (…) kugeza ubu nta kibazo mfite cy’umutekano.’’
Ibi Ingabire yavuze byashimangiwe na Polisi y’Igihugu aho nayo yahamirije VOA ko Ingabire atekanye ndetse ko nta mpamvu ihari yo kugota urugo rwe.
Iri cengezamatwara rigamije guca igikuba no gukwiza ibihuha kuri Ingabire ryazanywe n’uwiyita Gakwerere ku mbuga nkoranyambaga usanzwe akorana bya hafi n’interahamwe n’ibigarsaha – igihuha cye cyatijwe umurindi n’intagondwa z’interahamwe zirimo Theophille Mpozembizi, Rwalinda Pierre Celestin n’izindi ntagondwa zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi.
Usibye icengezamatwara ry’imburamukoro, Ingabire akomeje kubyaza umusaruro uburenganzira bwose itegeko nshinga rimuha burimo gutanga ibitekerezo n’ibindi – Ibi bishimangirwa n’uburyo uyu mugore yirirwa ku mbuga nkoranyambaga atanga ibitekerezo byiganjemo ibisebya Leta y’u Rwanda ari nako yandika inyandiko anyuza mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Usibye kuba nyirubwite yanyomoje iri cengezamatwara, izi mburamukoro zibwira ko zaca ibikuba uko ziboneye zikwiye kumenya ko mu Rwanda umutekano usesuye ndetse ruwusagurira n’amahanga.
Muvunyi Balthazar

