Tariki ya 20 Ukuboza 2023, Isi yose yari ihanze amaso Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko hari hateganyijwe amatora y’ umukuru w’ igihugu ndetse n’ay’abadepite. By’ umwihariko, amaso yari ahanzwe ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagiye bugaragaza umugambi wo kuyaburizamo cyangwa kuyiba bwitwaje ko hari ukuboko ko hanze gushaka kwivanga mu matora. Inshuro nyinshi hikomwe u Rwanda, ariko ibi byari urwitwazo kuko Tshisekedi n’ abambari be bishe amatora nkana Isi yose ireba.
Tshisekedi n’ abambari be bakoze ibishoboka byose kugira ngo hamwe mu hatorerwa habure ibikoresho by’ amatora. Ibi bisobanurwa n’akanama k’ Abepisikopi Gatolika ko muri icyo gihugu, CENCO, kari kohereje indoderezi ibihumbi 25 ku masite azatorerwaho. Aka kanama kagaragaje ko 30 % by’ ahatorerwa hatafunguye. Ibi byashimangiwe n’ abari biteze gutorera kuri site ya Nshanga ho muri Kivu y’epfo bageze i saa munani na n’ inyoni itamba ku biro by’ itora.
Aka kanama kandi kagaragaza ko 45% by’ahatorerwa hagaragaye ibibazo by’imashini zitoresha. Ibi byatumye amatora yimurirwa kuri uyu wa Kane. Ibi kandi byateje umwuka mubi aho bamwe mu bakandida nka Martin Fayulu na Denis Mukwege bemeje ko ari uburyo bwahiswemo na Tshisekedi ngo hibwe amatora. Bagaherako basaba ko amatora asubirwamo.
Ikindi gitangaje ni ukuntu, bamwe mu batora batisanze kuri liste y’ itora. Umuturage witwa Rebecca Buruani yagaragaye kuri site ya Mugunga ku ishuri rya Nengapeta agaragaza agahinda kuko yibuze kuri lisite y’itora kandi ariho yibarurijeho. Iki kibazo nacyo kiri mu byagaragajwe n’ indorererezi za CENCO. Aho zivugako zasanze hari abarenga ibihumbi 10 batabaruwe mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Mu gihe hiteguwe gutangazwa ibyavuye mu matora, byagaragaye ko Tshisekedi ibyo yakoze byose byashyiraga k’ukuriganya amatora agambiriye kuguma ku butegetsi. Ibindi byo guhoza u Rwanda mu matama byari ukuyobya Isi n’Abanye-Congo.
Mutijima Vincent

