Site icon MY250TV

RNC yongeye gupfukamira Tshisekedi ngo ayikorere ibyayinaniye ku Rwanda, gusa aba bose bazakubitirwa hamwe!

Umutwe w’iterabwoba wa RNC wiyita ko urwanya ubuyobozi bw’u Rwanda watangiye umwaka wa 2024 utabaza Tshisekedi ngo awufashe “gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda” mu gihe nawe ubwe yananiwe gutegeka igihugu cye.

Mu butumwa uyu mutwe watambukije ushimira Tshisekedi ku “ntsinzi” yakuye mu matora yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, Dr Emmanuel Hakizimana, umuhuzabikorwa wawo yavuze ko bifuza Tshisekedi “nk’urumuri mu nzira yo gukuraho Perezida Kagame.”

Uyu Mutabazi yandike kandi ko RNC muri manda ya kabiri ya Tshisekedi yifuza gukorana na we nka “guide” kandi ko bazamwereka ubugwaneza, ubushuti n’impuhwe ku Banye-Congo n’Abanyarwanda yita ko “bakandamijwe na Perezida Kagame”.

Mu gutakambira Tshisekedi iyi RNC irabizi neza ko yananiwe gutsinda umutwe n’umwe w’inyeshyamba, ntateze gufasha RNC guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda, mu burasirazuba bwa Congo ubwaho harabarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 260 iyo yose Tshisekedi yananiwe kuyirukana no kuyirwanya, ari naho ahera abeshyera u Rwanda – biratangaje kubona umutwe nka RNC wishuka ko Tshisekedi yabafasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe nawe yananiwe kwifasha

Iyo RNC itakambira Tshisekedi imaze imyaka 14 iririmba gukuraho ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, ibitero bya za grenade yagerageje ntibyayihiriye, kuva benshi muribo bakwihuza nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda bagerageje uko bashoboye ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda ariko byaranze.

Bamwe muri bo bagiye babigerageza bakomwaga mu nkokora bagafatwa abandi bagafungwa, ibi byagiye bibaviramo gushwana hagati kugeza n’aho magingo aya iyo RNC isa nk’iyamaze kurangira ahubwo isigaye ku izina gusa no gukangata.

Mu mwaka wa 2019 RNC yisunze n’ubundi Tshisekedi ariko byarangiye ibyihebe byayo bya P5 bipfuye nk’udushwiriri, abarokotse bisanga imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho ubu bamaze gukatirwa ibihano bitandukanye.

Nyuma y’aho Tshisekedi atangarije umwaka ushize ko ko ashaka kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ngo “bakureho ubutegetsi bwa Kagame” bamwe mu bayoboke ba RNC bagiye bamwihomaho ndetse ahura na bamwe muri bo gusa ibiganiro n’imigambi biteze kugeraho.

Mugenzi Félix

Exit mobile version