Site icon MY250TV

Canada: David Himbara ari kuzerera nka roho mbi nyuma y’uko abagore bose yari yarinjiye bamumenesheje!

Kuva mu mpera z’umwaka ushize David Himbara Muruganwa, umwe mu bigarasha bisanzwe bitunzwe no gusiga icyasha ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda, ni umwe mu nzererezi zabereye umuzigo Leta ya Canada kuko adafite aho kuba muri icyo gihugu.

Ni nyuma y’uko uyu musaza usaziye ubusa abagore bose yari yarinjiye muri kiriya gihugu bamuviriyeho inda imwe maze baramwirukana – ibintu kwangara aho by’umwihariko ahora ubunza akarago maze akajijishiriza ku mbuga nkoranyambaga aho aba acengeza amatwara yibasira by’umwihariko Perezida Kagame.

Himbara w’imyaka 74 kuva mbere y’uko yigira impunzi muri Canada mu myaka 14 ishize yari umukozi mu biro by’Umukuru w’Igihugu ariko ariko ingeso zamubase zo kwikuza, kwiremereza no kudakurikiza amabwiriza agenga akazi biramuganza bituma ata ikuzo bityo yisanga yangara imahanga.

Nyuma yo kwigira impunzi Himbara yihutiye kwiyunga n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, gusa ubuzima bwakomeje kumubera ihurizo rikomeye dore ko yaje no gutandukana n’umugore we bari bamaranye igihe kinini ndetse bari baranabyaranye.

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV aturuka mu Banyarwanda babona umunsi ku wundi Himbara aho aba ari kwangara muri Canada avuga ko uyu mukambwe atorohewe.

Soma kandi: Naramwigishije, ntabwo yari umuhanga – Tito Rutaremara avuga ku kigarasha David Himbara wigize intyoza mu bukungu!

Umwe mu masoko y’amakuru yacu yagize ati: “Aho tuvugiye aha, Himbara amaze kwirukanwa mu nzu gatatu, abagore bamusuka hanze, icyo mukundira ni cosmopolite (umuntu uhora mu ngo nyinshi) cyane.”

Yunzemo ati: “Yabanje kubana n’Umuhindekazi ntibyaciye kabiri uwo mudamu  aramwirukana, nyuma aza kwinjira uwo muri Ethiopia we ntibamaranye kabiri, aba nawe amusutse hanze, uheruka we ni uwo muri Eritrea, nawe aherutse  kumukingiranira hanze; niba yaragarutse, ayo makuru ntayo twari twamenya.”

Uyu muturanyi wa Himbara yakomeje asobanura ko uyu musaza yabanje kuba ahitwa ‘Dundas Street’, bukeye yimukira Markham, ndetse aba n’ahitwa Brampton – ibyo byose ni ibyerekana uburyo Himbara ubuzima bwamunaniye ndetse ko ahora abunza akarago.

Mbere y’uko ajya gushurashura muri abo bagore bose, umugore babyaranye abana ari we Fazela Hanifi ukomoka mu birwa bya Guyana muri America y’epfo yaramusenze ndetse bisobanurwa ko yamutwaye abo abana.

Uyu mugabo usazanye mukushi ku mutima, ahora abanguye amatwi ngo yumve inkuru ivugwa ku Rwanda, yaba nziza agahinda kakamwegura, yaba mbi agahimbarwa sinakubwira!

Ibyo ariko ntibinatangaje kuko umwanzi ahora yifuza ko ugira ibyago, uyu musaza kandi yiyita umuhanga mu by’ubukungu mu gihe ahubwo ari inkunguzi mu zindi; ibintu akora agamije kurema za byacitse gusa.

Abaturanyi ba Himbara bemeza ko uyu mwaka wa 2024 uzasiga uyu musaza ku gasi, kuko umuntu wananiwe gucunga ubuzima bwe n’urugo rwe n’ubusanzwe nta kintu yakwigezaho cyane ko n’imyaka y’ubukure afite ari aharindimuka

Mugenzi Félix

Exit mobile version