Site icon MY250TV

Interahamwe n’ibigarasha bishuka ko uruhare bafite mu bibazo byazonze Congo rutazwi

Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi ndetse n’ak’ibigarasha byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC baherutse guhurira mu kiganiro bagamije gukwiza ibinyoma by’uko “Perezida Kagame akorera ibihugu nka Amerika mu guhungabanya umutekano wa Congo.”

Ni mu gihe nyamara umutekano wa Congo wihungabanyirizwa n’abayobozi bayo bafatanyize by’umwihariko n’izi nterahamwe zibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni ikiganiro cyagaragayemo Mutabazi Etienne wiyita ko avugira agatsiko ka RNC katakigira abakabarizwamo mu gihe ku ruhande rwa FDU-Inkingi hari umumotsi wayo uzwi nka Musabyimana Gaspard.

Izo mburamumaro zombi zumvikanye zirya indimi ku bibera muri Congo, bashaka kwegeka ibibazo by’umutekano biri muri icyo gihugu k’u Rwanda ngo ko rwateye icyo gihugu.

Amateka agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muwi 1994, Abanyarwanda benshi bahungiye mu bihugu bituranye cyane Congo ndetse n’Interahamwe zahahungiye ku bwinshi zinafashijwe n’abasirikare b’Abafaransa baje mu kiswe ‘operation Turqouise.’

Interahamwe zari muri Congo zagize Abanyarwanda agakingirizo ndetse bababuza gutaha. Bimwe mu byari bihangayikishije ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yahimo gucyura imounzi kugirango bafatanye n’abandi kubaka igihugu. Abarenga miliyoni 3 baratashye. Hasigara abarwanyi bo muri FDLR.

Uyu mutwe wa FDLR ubutegetsi bwa Congo bwawushyize ku ibere, bashyirwa mu ngabo z’igihugu ndetse banahabwa uduce tumwe bagenzura. Uyu mutwe ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Imburamukoro zo mu dutsinda twiyita ko ‘turwanya’ leta twagerageje ibishoboka byose birimo no guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko byose ntibibe nk’uko babishaka niko guhimba ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda.

Ikindi gufatanya hagati y’ibigarasha byo muri RNC binarimo abafashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma bagahinduka ibisambo, kubabona bakorana n’interahamwe zamaze abantu ni ishyano ndetse binagaragaza ko bose icyo bahuriye ari urwango rw’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Icyo birengagiza ni uko u Rwanda rudateze kwikorera imisara y’ibihugu bifite ubutegetsi bubi, icyo Abanyarwanda bashyize imbere ni uguteza imbere igihugu cyabo.

 Muvunyi Balthazar

Exit mobile version