Site icon MY250TV

Ibigarasha mu mutego mutindi wo kugoreka imbwirwaruhamwe za Perezida Kagame

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha, ku mbuga nkoranyambaga bari kugoreka imbwirwaruhame Perezida Kagame yakoreye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024.

Izi nyangabirama ziri kuzamukira ku ijambo ryuje ubwenge n’ubushishozi Perezida Kagame yavuze maze zikamushinja “gukandamiza Abanyarwanda” no “gufata ibyemezo ku giti cye ntawe agishije inama”.

Ni mu gihe Perezida Kagame muri ariya masengesho yahamije ko u Rwanda nk’igihugu kiri kuva kure ndetse no mu mateka agoranye, rukeneye amahitamo meza kandi akwiriye kuko ariyo byarugejeje ruri uyu munsi.

Yagize ati: “Ntabwo turagera aho tujya turacyafite urugendo rurerure ariko aho tugeze hose byari amahitamo, byari ugukora, byari no kwemera. Ntabwo ari kimwe muri ibyo gusa cyagira aho kikugeza, ni byose hamwe.”

Yakomeje agira ati: “Iyo urebye u Rwanda aho ruvuye n’ibyo runyuzemo, aho ruri n’aho rushaka kugera, nta muntu n’umwe, w’uwaho ariho hose ku Isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda, uko arutwara n’aho arugeza, nta n’umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo na kwa kwemera, no gukorana n’abandi ariko aritwe turi imbere.”

Nta na rimwe Perezida Kagame atavuga ko iterambere u Rwanda rwagezeho Abanyarwanda barifitemo uruhare rukomeye cyane ndetse akanabibashimira. Ni ibintu bibabaza cyane abanzi b’u Rwanda bitewe n’uburyo baba bashoye imbaraga mu kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye babereka ko butabitayeho.

Ibyo bigarasha kandi ibyinshi byagiye bihunga u Rwanda bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibyaha by’ubujura n’ibindi bifitanye isano no kunanirwa kubazwa inshingano. Abo rero nibo babazwa n’iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe bo baba bifuza ko rwakomeza kubaho nabi.

Abo kandi bakwiye kumenya ko nta munyarwanda ubitayeho, dore ko muri Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazongera bagahundagazaho amajwi Perezida Kagame udahwema kubageza ku byiza ari nacyo cyatumye bongera kumusaba ko yakwiyamamaza.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version