Taliki ya 2 na 3 Gashyantare 2023, Ku nshuro ya 11, Rwanda Day yongeye kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ukaba ari umunsi Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa mu Rwanda bari bategeje n’amatsiko menshi nyuma y’igihe itaba bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Ku ruhande rw’abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nyuma yo guca mu rihumumye ubutabera bw’u Rwanda, ni umunsi wabariye mu mitwe cyane ko baba batifuriza ibyiza u Rwanda, bakanga cyane ko by’umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga berekwa ishusho y’igihugu cyabo.
Ibi birakaza cyane abanzi b’u Rwanda bitewe n’uko ubundi abitabiriye Rwanda Day bahabwa imbonankubone amakuru nyayo atari ayo bumvana ibigarasha n’interahamwe, ayo makuru aba agizwe n’ibyagezweho mu nzego zirimo ubukungu, ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Aba banzi b’amahoro mu mpera z’icyumweru gishize bigabye ku mbuga nkoranyambaga maze mu isoni n’ikimwaro batangira kujora Rwanda Day mu birego n’imvugo ziterekeranye.
Gusa icyo batazi ni uko Abanyarwanda batuye mu mahanga baza ku isonga mu kwiyubakira igihugu cyabo aho usanga abenshi bashora imari mu Rwanda batitaye ku byo abanzi b’igihugu bavuga kuko bo bumva neza ishusho y’igihugu n’aho gishaka kugera, ari nako abenshi bashimangira “ Ubunyarwanda” aho bari hose.
Kuva iri huriro rya Rwanda Day ryatangira kuba, umusanzu Abanyarwanda baba mu mahanga batanga wagiye uzamuka kuko nko mu umwaka wa 2023, Abanyarwanda batuye n’abakorera mu mahanga bohereje amadevise mu gihugu yageze kuri miliyoni 470.
Kuva mu 2000 kugeza mu 2005 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje hagati ya miliyoni 3,6$ na miliyoni 8,6$, mu myaka ine yakurikiyeho ava kuri miliyoni 25$ agera kuri miliyoni 98,2$, mu 2010 bohereza miliyoni 65$ mu gihe mu 2017 bohereza miliyoni 176$.
Uyu musaruro wakomeje kwiyongera aho hagati ya 2018 na 2019 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje miliyoni 253$ mu 2021 bohereza miliyoni 377 $, mu mwaka wakurikiyeho zigera kuri miliyoni 444$.
Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza kandi ko amadovize abo Banyarwanda baba mu mahanga batanga wiyongereye 16% , ibyo bigaragaza umuhate Abanyarwanda bafite mu kubaka igihugu cyabo kuruta interahamwe n’ibigarasha bo birirwa basakuza hanze y’igihugu nta n’icyo bakora.
Usanga kandi ibyo abo banzi b’u Rwanda bakorera amafranga aho bihishe ariko imiryango yabyo ibayeho nabi mu Rwanda inafashwa na Guverinoma y’u Rwanda umunsi ku munsi.
Aba banzi b’u Rwanda bakwiye kumenya ko ibyo bakora byose ari ukugusorera mu rucaca kuko Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kandi biyemeje gukora ibishoboka byose ngo bagiteza imbere.
Mukobwajana Linda

