Muri gahunda y’ubufatanye bwa Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste ndetse na Tshisekedi yo gushaka “guhirika” ubuyobozi bw’u Rwanda, Ndayishimiye akomeje guhura abahezanguni b’Abanye-Congo bazwiho imvugo z’urwango
Umwe muri abo ni umuhezanguni Otto Bahizi wakunze kumvikana mu mvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’abanye-Congo aho yigeze kuvuga ko abatuye muduce twa Rutshuru na Masisi bakwiye kuvuga ururimi rumwe rwitwa “igihugu” ngo bitabaye ibyo bakwiye kwicwa.
Uyu mugabo kandi yakunze kumvikana mu mvugo zihamagarira abo yita abahutu b’Abanye-Congo “kwivuna umwanzi” ari we mututsi ndetse ko “abatutsi bakwiye no gusubizwa mu Rwanda kuko muri Congo atari iwabo”.
Izo mvugo kandi zagiye zibanzirirwa n’imyigaragambyo uyu mugabo yagiye ategura mu duce tw’uburasirazuba bwa Congo aho yahamagariraga kwamagana abatutsi n’izindi mvugo zihembere Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Congo.
Abenshi bibajije uburyo uyu Bahizi yakiriwe mu biro bya Perezida Ndayishimiye gusa ibi byose biri mu mugambi wa Tshisekedi ahuriyeho na Ndayishimiye wo gutsemba Abanye-Congo b’Abatutsi.
Andi makuru kandi agera kuri My250TV avuga ko atari uyu Bahizi wakiriwe i Burundi ko ahubwo mbere ye uyu mutegetsi yakiriye mu biro bye Undi muhezanguni ukorana byahafi na Tshisekedi ari we Justin Bitakwira.
Bitakwira uherutse no gutorerwa umwanya mu nteko ishingamategeko muri Congo yagiye yumvikana mu mbwirwruhame no mu bitangazamakuru avuga ko “Abatutsi ni amashitani, bakwiye kwicwa bakavanwa ku butaka bwa Congo.”
Uyu Bitakwira kandi arangwa n’imvugo zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda – ibintu byatumye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi umufatira ibihano, gusa Tshisekedi yakomeje kumunambaho.
Hirya y’abo bahezanguni, hari n’umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR FDLR aherutse guhura n’umukuru w’igisirikare cy’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, ni mu gihe kandi FDLR yamaze kwivanga n’imbonerakure bakaba bari muboherejwe mu ishyamba rya Kibira ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Ndayishimiye mu gukomeza kwiyegereza abarwanya u Rwanda akwiye kumenya ko arimo gukina n’umuriro kandi isaha iyo ari yo yose uzamwitwikira kuko ntawagambiriye kugirira nabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro.
Mugenzi Fèlix

