Site icon MY250TV

Ikigarasha JP Turayishimye asaziye mu bujajwa n’ubusutwa!

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, ikigarasha Jean Paul Turayishimye cyongeye kumvikana kuri YouTube gikwiza ibihuha nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Addis Ababa muri Ethiopia aho yari yitabiriye inama ya 37 y’Inteko Rusange isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Iki kigarasha gisanzwe gitunzwe no gucuruza ibihuha kuri YouTube, cyarihandagaje mu isoni nke kibeshya abantu ukuntu ngo Perezida Kagame “yituye hasi ubundi Perezida Ruto akamutabariza”.

Turayishimye wirirwa wikingiranye mu nzu muri Amerika yavuze iyo nkuru mpimbano nk’uyihagazeho mu gihe atigeze akandagiza ikirenge muri Ethiopia cyangwa ngo agaragaze ko hari umuntu wari uriyo wabimubwiye.

Ikindi kintu uyu muhezanguni yabeshye hanyuma abari bamukurikiye bakamuha urw’amenyo ngo n’uko nyuma ya Ethiopia Perezida Kagame “yigije gahunda ze zose inyuma” – ibi nabyo bikaba bisekeje, aho umuntu wese utekereza ahita yibaza niba uyu muhezanguni ari umwe mu bajyana ba Perezida cyangwa niba kora mu biro bye.

Niba Turayishimye avuga ko Perezida Kagame atameze neza cyangwa nta gahunda azongera kugira vuba Abanyarwanda bakaba bamubona buri munsi kandi na gahunda zo guteza imbere u Rwanda adahwema kuzikora, ubwo uwo icyo kigarasha kivuga ninde uretse kubeshya gusa aziko abanyarwanda ari injiji!

Ntawe utabona ko ibi byose uyu muhezanguni abiterwa n’urwango we n’abandi banzi b’u Rwanda bafitiye Perezida Kagame, aho by’umwihariko we yigize umumotsi wabo aho anigira kandi umuntu uba afite amakuru akomeye y’ibanga ku Rwanda kandi nta kintu na kimwe aba azi.

Ibyo Turayishimye byose yavuga arata inyuma ya Huye kuko Abanyarwanda bazi neza Perezida wabo kumurusha, bityo rero ashatse yacisha macye. Ikindi kandi ibyo yirirwa yifuriza umukuru w’igihugu akwiye kwibuka ko hari n’abandi nkawe barimo Padiri Nahimana babeshye ntihagire icyo bitanga.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version