Site icon MY250TV

Amerika yafashe Nshimiyimana wicishije Abatutsi b’i Butare ubuhiri, itanga umuburo ku nterahamwe n’Abajenosideri

Inzego zishinzwe umutekano muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2023 zataye muri yombi Umunyarwanda Tabaro Nshimiyimana Eric wari umaze imyaka 30 abundabunda muri icyo gihugu ari nako ahisha uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mujenosideri kabombo ufite imyaka 52, yafatiwe muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Uniontown aho yari ageze yihishisha. Guhisha ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni iturufu Nshimiyimana yakoreshaga kugirango yemererwe ubuhungiro ndetse n’ubwenenegihugu bw’Amerika.

By’umwihariko, Nshimiyimana akurikiranyweho ibyaha birimo guhindura no guhisha ibimenyetso by’amakuru y’impamo, gutambamira itangwa ry’ubutabera no kubeshya urukiko – ni ibyaha yakoze mu rubanza rwa Teganya Jean Leonard yabayemo umutangabuhamya mu 2019.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Umushinjacyaha w’umusigire wa Leta ya Massachusetts, bwana Joshua Levy yashimangiye ko Amerika itazaba ubwihisho ku nkoramaraso zirimo n’abajenosideri.

Ati: “…Ibiro byacu ndetse n’abandi dufatanya gushyira amategeko mu bikorwa twiyemeje gushakisha ndetse no kuburanisha abo bose bakora ibyaha mu bindi bihugu ubundi bagakoresha uburiganya ngo babone ubuhungiro hano.”

Nshimiyimana ni muntu ki?

Igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari umunyeshuri wiga iby’ubuganga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, akaba yari mu b’imbere mu ishyaka rya MRND ndetse no mu mutwe w’Interahamwe.

Abatangabuhamya bagaragaza ko uyu mujenosideri yishe abagabo, abagore n’abana abakubitisha ubuhiri hanyuma akabahorahoza akoresheje umuhoro, abatangabuhamya bavuga kandi ko uyu mujenosideri yafataga ku ngufu Abatutsi-kazi mbere y’uko abica.

Yavuye mu Rwanda mu mpera za Nyakanga nyuma y’uko RPA/A ibohoye igihugu ndetse igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yahise ajya muri Kenya Ahava yerekeza muri Amerika aho yabeshye kugira ngo yemererwe kwinjira muri icyo gihugu nk’impunzi.

Amerika itaye muri yombi Nshimiyima nyuma y’uko muri Mata 2021 nabwo yari yafashe Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntibyarangiriye aho kuko Amerika yahise imwohereza mu Rwanda aho magingo aya ari kuburana.

Ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro kandi icyaha cya Jenoside ntikijya gisaza, ibi ni isomo ku bandi bajenosideri bose bakidegembya mu mahanga, baririwe ariko ntibaraye!

Ubwanditsi

Exit mobile version