Umuhezanguni Musabyimana Gaspard ushaje yangara ndetse akaba n’umumotsi w’agatsiko k’abajenosideri barahiriye kuzarinda bashiramo umwuka bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ka FDU-Inkingi, yadukanye ibinyoma yise ubuhamya bw’uko umuryango we wishwe n’Inkotanyi.
Ibi uyu muhezanguni yabyadukanye mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mugambi mubisha abambari ba FDU-Inkingi bahorana wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Musabyimana yahimbye ibinyoma byambaye ubusa bigamije kugaragaza FPR yahagaritse Jenoside nkaho ariyo yayikoze.
Mu mvugo zuzuyemo kudidimanga ndetse no guterateranya amagambo bya hato na hato ndetse ubona ko atabasha kureba muri kamera, Musabyimana yihandagaje abeshya ko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zamwiciye umuryango ku buryo yasigaye ari nyakamwe.
Gusa ibyo Musabyimana avuga n’ibinyoma byambaye ubusa kuko afite umuryango ndetse na mushiki we akaba aba mu Rwanda aho afashwa na leta. Mu buhamya bwe mushiki wa Musabyimana witwa Mukamana yigeze gutanga, yavuze ko uyu musaza we yababereye ikirumbo.
Musabyimana ubeshya ko Inkotanyi zishe umuryango we ni ukuyobya uburari kuko ahubwo we yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari nabyo bituma agoreka amateka agashaka kwigira nkaho yarenganyijwe. Musabyimana yari umutoni ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana ‘Kinani’ ndetse ubwo yakoraga mu biro by’abinjira n’abasohoka yaranzwe no kujya atoteza Abatutsi.
Gushaka kwegeka ibyaha kuri FPR-Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni amayeri akunze gukoreshwa n’interahamwe aho ziba zihisha uruhare rwazo ahubwo zigashaka kwigira nkaho ibyabaye kwari ukwirwanaho cyangwa se FPR ariyo yateguye ibyabaye 1994.
Umugambi mubisha wo kugoreka amateka ntuteze kubahira kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva 1959, hari ibimenyetso bibigaragaza, hari abarokotse ibyo bikorwa bya kinyamanswa ndetse hari na ababigizemo uruhare babyiyemerera. Gushaka kugoreka amateka ni ugushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muvunyi Balthazar

