Site icon MY250TV

Igisahiranda Schadrack Uwizeyimana nabanze yihanurire mbere yogutesha umwanya abanyarwanda

Schadrack Uwizeyimana – Umuhezanguni, umutekamutwe akaba n’igisahiranda cyiyita Pasitoro akomeje gukwiza ku mbuga nkoranyambaga ubuhanuzi bw’ibinyoma kugirango akunde ace igikuba mu Banyarwanda.

Nk’urugero, mu mperaz’icyumweru kirangiye yarifashe ajya kumuzindaro we wa YouTube ajugunyaho icyo yise ubuhanuzi Imana yamuhaye buvuga ko “Kagame Paul yasabye igihamya(evidence) kimuhamiriza ko uwiteka ariho kandi ko avuga none aragihawe’’.

Ibi uyumutekamutwe umaze imyaka irenga 10 abundabunda mu Mujyi wa Dallas uherereye i Texas ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha birimo ubujura bushukana, gusambanya abana n’ibindi, yavuze ayo manjwe nyumay’uko Perezida Kagame akomoje ku kuba hari abantu basigaye baragize ubucuruzi amadini ndetse bakabeshya abantu ko Imana yababatumyeho.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Uhuyen’umuntu arakubwiye ati nijoro kumusozi kanaka nahuyen’Imana ikuntumaho, wahura n’undi nawe akakubwira ko Imana yamugutumyeho, arahanura ibizaba ejo kuri kanaka no kuri kanaka.”

Yunze mo ati: “Njyewe mpuye nawe[uwiyita umuhanuzi]nabanza nkakubaza niba utari umusazi, icya kabiri nagusaba ibihamya, bigaragaza ko Imana yakuntumyeho…’’

Mu binyoma byambaye ubusa binagaragara ko ingirwabuhanuzi bw’umutekamutwe Uwizeyimana budahura, yavuze ko Imana yamubwiye ko Kagame “ntazarangiza iyi manda y’imyaka irindwi yibye Abanyarwanda”. Ibi ubwabyo bigaragara ko apfakuvuga ibintu atazina cyane ko manda nshya ya Perezida ari imyaka itanu atari imyaka irindwi.

Icyo umutekamutwe Uweziyimana akwiye kumenya nuko agomba kubanza kwihanurira ndetse akava ibuzimu akajya ibuntu aho kugirango ajye yirirwa akwirakwiza ibinyoma ari nako ibikuba ku bayobozi bishyiriweho n’abaturage.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version