Site icon MY250TV

UNGA 79: Tshisekedi yongeye kwiriza imbere y’Isi yose, atwerera u Rwanda ibibazo yateje!

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, ubwo Perezida Felix Tshisekedi yagezaga ijambo imbere y’ Inteko Rusange y’ Umuryango w’ Abibumbye iri guteranira i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yongeye kumvikana yikoreza ibibazo by’ igihugu cye u Rwanda.

Muri iyi nteko rusange ya 79, Tshisekedi nk’uko bisanzwe yavuze ko u “Rwanda rukomeje gushyigikira umutwe wa M23” bikaba ariyo ntandaro y’ibibazo byabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo.

Tshisekedi kandi yumvikanye asabira ibihano u Rwanda.

Ibi birego bishinja u Rwanda gufasha M23 bimaze kuba indirmbo ishaje, Tshisekedi akoresha iteka ashaka kuyobya uburari hejuru y’ibibazo we ubwe yateje mu gihugu cye.

Kuri ubu ho arabikoresha nk’ umuvuno wo kwegeka ibibazo k’ u Rwanda nyuma y’aho inzira yo gukemuza ibibazo intambara imunaniye.

Tshisekedi wabeshye inteko ko “yiteguye gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke mu karere” mu minsi itarenze 10, mu gihe aherutse gutesha agaciro ibiganiro by’ amahoro byaberaga muri Angola.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Congo Therese Wagner yanze umugambi wari washyizweho wo gukuraho burundu umutwe wa FDLR ugizwe n’ abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibyo byakurikiwe no kwanga ibiganiro ibyo aribyo byose n’ umutwe wa M23.

Tshisekedi wanze inzira zose z’ amahoro akadukira gushoza intambara ku baturage be yimye uburenganzira akwiye kumenya ko bimushyira mu kaga ko guhanwa.

Kwirirwa aririmba u Rwanda ntibiteze kumukura mu rwobo yicukurira.

Mutijima Vincent

Exit mobile version