Hari amakuru yizewe ahamya ko interahamwe n’abazikomokaho bifatanyije n’abahezanguni b’Abanye-Congo bahagurukiye kuzateza akaduruvayo n’urugomo mu rubanza Umunya-Cameroon ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Charles Onana aregwamo ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu gihe habura iminsi 6 ngo urwo rubanza rutangire i Paris ho mu Bufaransa.
Amakuru agera kuri MY250TV yemeza ko guteza akaduruvayo muri ruriya rubanza bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi busanzwe bukoresha umuhezanguni Onana cyane ko buzi neza ko azatsindwa.
Ibyo bikorwa by’urugomo bizagirwamo uruhare n’abarimo interahamwe, abagore n’abana bazo hiyongereyeho n’abahezanguni b’Abanye-Congo aho bose bamaze kwishyurwa na Kinshasa.
Soma kandi: Impamvu urubanza rw’umuhezanguni Charles Onana rwateye interahamwe n’abazikomokaho gucika ururondogoro
Magingo aya abamaze kwemera ko bazashyigikira Onana ndetse bazanitabira urubanza rwe harimo urugaga rw’abagore b’interahamwe rwiswe “Réseau International pour la Paix et la Démocratie”.
Urwo rugaga rugizwe n’abahezanguni bategura igihembo gihabwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyitiriwe Victoire Ingabire, kizwi nka “Prix Ingabire”, ni igihembo vy’umwihariko Onana yahawe mu mwaka wa 2018.
Mu bandi bazitabira ruriya rubanza harimo harimo kandi FDU Inkingi ya Ingabire Victoire dore ko ishami ryayo ryo mu Bufaransa rihagarariwe na Theo Mpoze bamaze iminsi mu bukangurambaga no gutagatifuza uwo muhezanguni.
Si abo gusa kandi kuko na Jambo ASBL, urubyiruko rukomoka ku nterahamwe narwo rutazahatangwa, aba bari mu bamaze kwemeza ko bazitabira urwo rubanza.
Hari kandi n’abanyamakuru b’abahezanguni bagiye bumvikana mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Judi Rever, Michela Wrong n’abandi.
Hirya y’abo hari n’Abanye-Congo bahagarariwe na Freddy Mulumba wahoze ayobora Radiyo na Televiziyo bya Congo (RTNC) uyu akazaba ahari mu izina ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
By’umwihariko uyu Mulumba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, yumvikanye avuga ko Charles Onana atariwe uregwa ahubwo ko “haregwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”.
Andi makuru yizewe MY250TV ifite ni uko hari abanyarugomo b’Abanye-Congo bari mu migambi mibisha yo kuzahohotera Abanyarwanda bazaba bari muri urwo rubanza.
Ibi byose aba bahezanguni barimo gutegura biri mu mugambi wo gushyigikira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ntibizigera bibahira.
Mugenzi Félix

