Site icon MY250TV

“Imyiteguro y’amatora” ikomeje kwambika ubusa Perezida Ndayishimiye

Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi yashimangiye ko ari umunyagitugu utifuza ko we n’ishyaka rya CNDD FDD barekura ubutegetsi kabone n’ubwo Abarundi bo badasiba kugaragaza ko bamurambiwe.

Ibi Ndayishimiye yabigaragarije mu bikorwa amazemo iminsi abenshi bise ubusazi byo guhatira Abarundi kwiyandikisha kuri lisite z’itora kugira ngo bizamworohere kwiba amajwi mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ay’abajyanama ba za komini ateganyijwe umwaka utaha.

Bimwe mu byaranze ibyo bikorwa harimo kuba i Gitega, ibigo by’amashuri byarategetswe gufunga imiryango maze abaturage bategekwa kujya kuri za komini   kwiyandikisha aho bagendaga bashorewe nk’intama bajyanye mu ibagiro.

I Makamba ho inzego za Leta zifashishije amakarita yo kwivurizaho yataye igihe maze bakayakoresha mu mwanya w’ikarita ndangamuntu mu kuzuza lisiti z’abazitabira igikorwa cy’itora.

Ibi byose biraza byiyongera ku bindi bisanzwe nk’aho ubu nta murundi ukibasha kubona serivisi mu rwego rwa Leta atabanje kwerekana ko yamaze kwiyandikisha, ayo manyanga yose akaba ashimangira uburyo Ndayishimiye ari umunyagitugu uhonyora amahame yose ya demokarasi kugira ngo akomeze agundire ubutegetsi.

Imyitwarire idahwitse y’uyu mutegetsi igira ingaruka kw’ituze, amahoro n’iterambere by’akarere binyuze mu kuba Abarundi badasiba kumuhunga aho maginga aya bagwiriye mu bihugu byose bihana imbibi n’u Burundi.

Igihe kirageze ngo Abarundi bibohore ingoma mpotozi ya Ndayishimiye.

Biraro Erneste.

Exit mobile version