Ibigarasha mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bikomeje gushimangira ko iby’uyu mutwe byarangiye aho usigaye wubakiye gusa ku bujajwa no kuryongora ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’urugero, mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno cyatambutso ku muzindaro w’uyu mutwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024 kiyobowe n’inkotsa Chantal Inyange, ibi bigarasha byarifashe maze mu mvugo zivuguruzanya maze bishaka kumvikanisha ko “nta cyo FPR imariye Abanyarwanda”.
Mu bujiji n’ubwenge bucye ibyihebe bya RNC bihorana, byirengagije ko FPR yabitsinze ruhenu mu ntambara zitandukanye bitahwemye kuyishozaho kugeza ubwo byo ubwabyo bisubiranamo maze byisenyera umutwe w’iterabwoba wabyo mu gihe byibeshyaga ko uzabifasha “guhirika” FPR.
Mu myaka 14 bamaze babundabunda mu mahanga kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda, aba bambari ba RNC ntacyo bigejejeho kuko n’imisanzu n’ubufasha bw’amafaranga bahawe n’abatari babazi neza byose byarangiriye mu mifuka y’ikihebe gikuru Kayumba Nyamwasa.
Aba bakurikiye buhumyi umutwe w’iterabwoba wa RNC nta cyo bafite cyo kubwira Abanyarwanda, ahubwo mu gihe gikwiye bazisanga imbere y’ubutabera maze baryozwe ibyaha by’iterabwoba, amacakubiri n’ibindi badasiba gukora.
Iyi RNC iri inyuma y’ibitero by’iterabwoba bya za gerenade zatewe hirya no hino mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014 byahitanye ubuzima bw’inzerakarengane 14 bikomeretsa abarenga 400.
Abagize uyu mutwe kandi ntibasiba kurema za byacitse, kugumura Abanyarwanda no kubaremamo amacakubiri mu nyungu z’uyu mutwe w’iterabwoba.
Gusa ibyo byose mu myaka 14 uyu mutwe umaze nta musaruro byawuhaye kuko byasanze Abanyarwanda bakomeye ku buyobozi bwa FPR ibi bigarasha byo bivuga ko birwanya, gusa ibyo byose bisigaye mu magambo na yo avugwa n’ababarirwa ku mitwe y’intoki.
Biraro Erneste

