Site icon MY250TV

Inkotsa Denise Zaneza mu rusaku rwinshi rutagatifuza abo interahamwe zagushije mu byaha, gusa nta cyo bizatanga!

Umugore w’umuhezanguni Denise Zaneza, akaba mwene interahamwe kabombo Marcel Sebatware, akomeje guteza rwaserera ku mbuga nkoranyambaga mu cyo yise ubuvigizi bugamije “gufunguza” zimwe mu mfungwa ziri gukurikiranwaho ibyaha zashowemo n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi.

Iyi nkotsa yonse amashereka y’urwango, ubusanzwe izwi cyane mu gukwiza ibinyoma, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, imfungwa avuga ko zikwiye gufungurwa zigizwe n’abo yita ko ari Abanyamakuru mu gihe nyamara ataribo ndetse n’ibyaha bafungiwe n’aho bihuriye n’itangazamakuru.

Muri abo harimo uwitwa Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan, Theoneste Nsengimana na Aimable Karasira – aba bose bahuriye ku kuba barakoze ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiyitirira umwuga badakora, uburiganya, gusebya abakozi b’inzego za Leta n’ibindi.

Ni byaha bashowemo n’udutsiko tw’abanzi b’u Rwanda dukorera hirya no hino ku Isi, aho bashukishijwe udufaranga tudashinga mu muvuno wo kubera izo nkoramabi indangururamajwi. Ibintu bitabahiriye kuko bisanze baguye mu byaha.

Iyo uyu mugore yiyita impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu aba agira ngo ayobye uburari kandi bizwi neza ko abarizwa mu bahezanguni batifuriza ineza u Rwanda bashyize imbere gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Zaneza wirirwa abundabunda mu Bubiligi aho adashobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda akwiye kumenya ko ubutabera bw’u Rwanda budakorera ku gitutu n’induru bye kuko ntacyo biteze guhindura ku myanzuro buzafatira abanyabyaha yiha gutagatifuza.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version