Site icon MY250TV

Mukunzi Rubens “Mr Bean/Bombori Bombori” wiyemeje kurindagira inyuma y’interahamwe n’ibigarasha azasobanure icyo yaburanye u Rwanda

Yamenyekanye i Kigali ubwo yari umunyamakuru wibandaga ku nkuru z’abana n’ibiganiro bisetsa, gusa kubera inda ye yasumbye amaboko yaje kwigira “impunzi ya politike” muri Amerika – uwo nta wundi ni Mukunzi Rubens wiyita amazina arimo ‘Mr Bean’, ‘Bombori Bombori’ n’ayandi.

Kimwe nka ba mpemuke ndamuke bandi, mu kanwa ka Mukunzi hahoramo amagambo atameshe yibasira Umuryango FPR-Inkotanyi, gusa ntabwo ajya abasha kugaragaza ikibazo we ubwe afitanye nawo.

Ni mu gihe ku rundi ruhande bizwi neza ko FPR yamuhaye ubuzima ndetse ituma Abanyarwanda by’umwihariko interahamwe n’ibigarasha bamukoresha uyu munsi bamumenya bityo yumva ko ari igitangaza.

Umwe mu bazi Mukunzi waganiriye na MY250TV yagize ati: “Harya aka kanya ubu Mukunzi yibagiwe amasoko yose FPR-Inkotanyi yamuhaye ubwo watangiraga urugendo rwo kuba rwiyemezamirimo mu itangazamakuru binyuze mu kinyamakuru cye Oazis Gazette?”

Yunzemo ati: “Uretse umurengwe, ubundi Mukunzi afitanye ikihe kibazo na FPR? Nareke kugira uwo arangaza kuko ntabwo azi icyo ashaka mu buzima, Mukunzi ni bihemu, akaba bihehe ihemukira uwayigiriye neza!”

Uyu mugabo wiyemeje kuba nyiramubande w’abatifuriza ineza u Rwanda aho bava bakagera, aherutse kumvikana mu zindaro we rutwitsi avuga ko FPR mu myaka 30 ishize “yimitse urwango” mu Banyarwanda, gusa ibi ni amanjwe cyane ko gusakuza gusa, atajya abasha gutanga ibimenyetso cyangwa gusobanura ibyo avuga.

Soma kandi: Mukunzi Rubens “Mr Bean/Bombori Bombori” akomeje kwerura ko ari nyiramubande w’interahamwe

Icyo uyu mugabo wiyemeje kuba bangamwabo akwiye kumenya ni uko urusaku rwe rudateze gukoma mu nkora imigambi y’iterambere Abanyarwanda bakomeje kwigezaho bafatanyije n’ubuyobozi bwabo bwiza.

Akwiye kumenya kandi ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version