Site icon MY250TV

Ingabire Victoire yizihije Noheli mu buryarya n’impuhwe nk’iza bihehe

Umuhezangani Ingabire Victoire yongeye gushimangira ko ari indyarya kabuhariwe ubwo yatangagazaga ko atewe agahinda n’ubwicanyi bumaze iminsi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi Ingabire yabitangarije ku muzindaro we rutwitsi wa YouTube kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2024 mu cyo yise “ubutumwa bwifuriza Abanyarwanda Noheli n’Umwaka mushya muhire wa 2025.”

Kwihandagaza akavuga ko ababajwe kandi ahangayikishijwe no kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bicwa, ni ikimenyetso gishimangira uburyarya n’ubugome byasaritse Ingabire wiyeguriye guhakana no gupfobya Jenoside.

Nta na rimwe uyu muhezanguni w’umugome yigeze agirira impuhwe abarokotse cyane ko ahora acura imigambi yo gusubukura Jenoside afatanyije n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi by’umwihariko izibarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ibyo bintu yaranabifungiwe ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ariko aza gutakambira by’amaburakindi Umukuru w’Igihugu maze ahabwa imbabazi ndetse arafungurwa mu mwaka wa 2018.

Umuntu uteye atyo ushyigikira abashaka kumara abo avuga ko ababajwe n’iyicwa ryabo nta kindi kimuranga uretse agashinyaguro n’ubugome.

Ingabire yitwikira kwigira umunyapolitike ari nabyo bituma agwiza ubwo buryarya kugira ngo abeshye Abanyarwanda ko ntakibi agambiriye kandi ko ari ku ruhande rwabo rwo kubaka u Rwanda.

Ni mu gihe mu by’ukuri uyu muhezanguni ahora agambiriye gusubiza u Rwanda mu icuraburindi dore ko anatera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ingabire yanywanye na za FDLR na Wazalendo aho kandi mu mpera z’umwaka wa 2023 yagaragaje ku mugaragaro ko ashyigikiye ibikorwa by’ubunyamaswa bwa Wazalendo byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.

Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko nta Munyarwanda ukeneye impuhwe ze nk’iza bihehe, nareke kwivunira ubusa kuko ntawuteze kugwa mu mutego we!

Mukobwajana Linda

Exit mobile version