Mu kiganiro cyatambutse mu mpera z’icyumweru gishize ku muzindaro wa YouTube usanzwe ukoreshwa n’interahamwe Chaste Gahunde, Joseph Matata wiyemeje kuba umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe n’ibigarasha mu isoni nke yumvikanye ashinja umuryango FPR “gushimuta u Rwanda”.
Kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda ku nterahamwe n’abajenosideri si ibya none kuko ni umuvuno bafashe kuva FPR-Inkotanyi ibohora igihugu mu nzara za Leta mpotozi y’abajenosideri n’abari babashyigikiye mu 1994, ubu aho aba babundabunda hirya no hino ku Isi nta numwe ugoheka kubera uburyo igihugu kidasiba gutera imbere no kwesa imihigo ku ruhando mpuzamahanga.
Matata Joseph, ni umutekamutwe ushaje abuyera mu Bubiligi nyuma yo kunanirwa kwihanganira ubukene bwa nyuma ya Jenoside, aho yageze yiyita ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa kiremwamuntu ihunze .
Aha niho yageze maze kugira ngo abashe kubaho ashinga ikiryabarezi yise “Centre to Fight Impunity and Injustice in Rwanda (CLIIR)” mu rwego rwo gutekera imitwe abazungu batazi ibye.
Matata ni umuntu wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho kugeza magingo aya yahisemo gukorana n’interahamwe n’abandi banzi b’u Rwanda agamije amaronko.
Chaste Gahunde we ni interahamwe byahamye igiye kumara imyaka 20 ibundabunda mu gihugu cy’u Bufaransa aho yahungiye muri 2005 nyuma y’uko Inkiko Gacaca zitangiye kumushakisha ngo yiregure ku byaha bya Jenoside yaregwaga kuba yarakoreye iwabo ahahoze ari muri Mushubati.
Yaba Gahunde na Matata ndetse n’abandi nk’abo, bose bamenye ko ibyo barimo bitazigera bibaha umusaruro.
Ahubwo bararye bari menge kuko ntaho ukuboko kw’ubutabera kutagera, bityo isaha ku yindi bashiduka bari kwisobanura imbere y’ubutabera.
Biraro Ernest

