Musabyimana Gaspard – interahamwe akaba n’umumotsi w’agatsiko k’abajenosideri kazwi nka FDU-Inkingi, yongeye kwiha amenyo y’abasetsi nyuma yo kwishora mu bitutsi nk’ibyabashumba ngo arasesengura Perezida Kagame.
Ibyo uyu musaza ushaje yanduranya aho by’umwihariko abundabunda mu Bubiligi, yabigaragarije mu kiganiro aherutse gukorera ku muzindaro rutwitsi asanzwe atambutsaho amanjwe ya kariya gatsiko.
Bimaze kugaragara ko uyu musazi ntakindi akora bitari gusiga icyasha u Rwanda no gutuka Perezida Kagame, ibintu akora kugirango abeho cyane ko interahamwe avuganira zimuhemba ari uko yasakurije kuri YouTube.
Ikindi gikomeye gitera iyi nterahamwe kwanga Perezida Kagame ni uburyo yatsinze interahamwe ngenzi nze, agahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakorwaga n’ingoma y’abajenosideri uyu Musabyimana yakoreye ubwo yari umuyobozi mukuru w’ibiro bikuru byari bishinzwe abanjira n’abasohoka mu gihugu.
Iyi mburamukoro ikwiye kumenya ko Perezida Kagame adacibwa intege n’ubugambo yirirwamo we n’izindi nterahamwe kandi ko nta na rimwe atigeze ashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.
Uyu musazi akwiye kumenya kandi ko ibyo yavuga byose cyangwa yatuka Perezida Kagame ari uguta inyuma ya Huye kuko ntawe uteze kumuyoboka, rero uwo mwanya ata akwiye kuwukoresha mu gushaka uturimo tw’amaboko!
Mukowajana Linda

