Ibitaro bitandukanye bicungwa na Leta y’u Burundi biratangaza ko bikomerewe no kuba uburuhukiro bwabyo (morgue) bwuzuyemo abasirikare bapfira muri Congo ku buryo biri kubura aho bishyira abandi baturage bapfa.
Uretse ibihumbi by’abasirikare bapfa, ibyo bitaro kandi bivuga ko bifite umubare munini w’inkomere z’abasirikare, ibintu bituma ibyo bitaro bitabasha kwita ku bandi barwayi.
Amasoko y’amakuru ya MY250TV i Burundi avuga ko imiryango yari ifite abayo barwariye mu bitaro byo mu Kamenge barira ayo kwarika nyuma y’aho abantu babo bakomeje kwirukanwa muri ibyo bitaro maze ibitanda byose bigahabwa inkomere z’abasirikare bakomerekera ku rugamba muri Congo.
Soma kandi: Bombori bombori i Gitega, “imbonerakure” zatangiye kwanga gupfira Gen Neva !
Nk’uko abaganga bo muri ibyo bitaro babivuga, nabo ubwabo bamaze kurengerwa n’umubare w’inkomere aho n’abari mu kiruhuko cy’akazi bamaze guhamagazwa igitaraganya ngo baze gutanga ubufasha.
Baremeza ko inkomere hagati ya 40 na 50 arizo bakira ku munsi kuva kuri uyu wa mbere w’icyumweru kandi abenshi muri bo bakaza bakomeretse bikabije.
Urwego rw’ubuzima mu Burundi rusanganywe uruhuri rw’ibibazo bitarworoheye birimo ibura ry’imiti, abaganga n’ibindi bikoresho nkenerwa byifashishwa mu kwita ku buzima bw’abaturage.
Kuva mu mpera za 2023 Perezida Ndayishimiye ari kohereza muri Congo ingabo z’igihugu cye hamwe n’imbonerakure kujya gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurwanya umutwe wa M23.
Ako kazi Ndayishimiye agakora bucanshuro akavanamo agatubutse dore ko buri musirikare cyangwa imbonerakure yohereje amwinjiriza amadorali ya Amerika 5000 ku kwezi.
Biraro Ernest

