Site icon MY250TV

Tshisekedi yagabye igitero ku baturage I Bukavu ahaberaga ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi ba AFC/M23

Mu masaha y’igicamunsi cy’uyu wa 27 Gashyantare 2025, nibwo ikibuga cya La place de l’ Independence I Bukavu hacuze imiborogo nyuma y’uko hatewe ibisasu n’ingabo za Congo (FARDC). Amakuru atugeraho ava I Bukavu aremeza ko abagera ku icumi bahaburiye ubuzima.

Nk’uko M23 imaze kubitangaza, iperereza ry’ibanze ryakorewe aho ibi bisasu byaguye I Bukavu, riragaragaza ko ibi bisasu biri mu bwoko by’ibyo ingabo z’u Burundi zakoreshaga mu gihe barwaniraga za Minova na Bukavu.

Ibi bikorwa bya kinyamaswa bya Tshisekedi birimo kandi gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, aho badasiba kugabwaho ibitero ari nako hibasirwa ibikorwaremezo birimo amashuri, insengero, n’ibindi.

Urwango Tshisekedi akomeje kwereka Abanyekongo bo muri Kivu zombi, ni umugambi akomeje gushyigikirwamo na nyina umubyara.

Mu minsi iheruka, abakurikira imbuga nkoranyambaga, baguye mu kantu bumvise amajwi y’uyu mubyeyi wamunzwe n’urwango ashishikariza umuhungu we kurimbura bene wabo bo muri kivu zombi ndetse n’u Rwanda cyane ko mu maso y’uyu mukecuru usazanye urwango abo muri kivu atari Abanyekongo bityo ko bagomba kubica bose bakabarangiza.

Ku rundi ruhande, ingabo za Congo FARDC, Wazalendo ndetse n’iz’u Burundi bakomeje gusuzugura nkana ingamba zafashwe n’Akanama gashinzwe amahoro ku isi zo guhagarika imirwano.

Mu gitondo cya none, ingabo z’u Burundi zifatanyije na FDLR barashe ibisasu ku birindiro bya M23

Aho Perezida Tshisekedi ntiyaba yatangiye gushyira mu bikorwa inama yagiriwe na Nyina yo kumara Abanyekongo bose bo muri Kivu zombi?

Biraro Ernest

Exit mobile version