Ku wa 26 Gashyantare 2025 Musenyeri Nshole Donatien, umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika muri Congo (CENCO) yambuwe pasiporo ye n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Luano I Lubumbashi, inama nkuru ya Kiliziya Gatolika yahise yamagana ubu bushotoranyi.
Ibyabaye kuri Musenyeri Nshole ni ubushotoranyi bumenyerewe mu mikorere ya Perezida Tshisekedi ku muntu wese uzwiho kumubwira ukuri ashize amanga akavuga mu mazina ibitagenda. By’umwihariko, uyu musenyeri nta minsi yari ishize agiranye ikiganiro n’igitangazamakuru France24 maze akerurira ko nta muti ushoboka ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo Tshisekedi atabanje kuganira n’umutwe wa M23-AFC, iki gitekerezo ni kimwe mu byarakaje Tshisekedi bikamutera gutegeka kumubuza amahoro..
Indi mpamvu ikomeye yateye Tshisekedi gukoresha ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ngo bushotore Musenyeri Nshole harimo no kuba yari aherutse gutera intambwe ishimishije yo kujya kuganira n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23-AFC mu mujyi wa Goma bwamaze kubohora, ahanini akaba yaraganiriye nabo akumva ndetse n’ishingiro ry’impamvu abakuriye uyu mutwe bakwiye kugirana ibiganiro na Tshisekedi kugirango amahoro arambye agerweho.
Ubushotoranyi bwa Tshisekedi ku Banyecongo bavuga ukuri kukamurya mu matwi si ubwambere bugaragaye ndetse yewe bamwe mu Banye congo bagiye bakumubwira akabica abandi bagahozwa ku nkeke n’inzego z’umutekano,abo bihiriye bagahunga igihugu atarashyira mu kaga ubuzima bwabo.
Ingero zizwi cyane ni nka Cherubin Okende wo mu ishyaka rya Moise Katumbi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe wishwe nabi n’ubu butegetsi,uyu munyapolitiki ari mu bavugaga ukuri bashize amanga ku buryo bimwe mu byo yatangazaga byarushagaho kwereka Abanyecongo ko igitugu cya Tshisekedi ari akaga gakomeye kuri Kongo uyu munsi n’ahazaza hayo.
Muri macye,Tshisekedi agomba kumva ko yabishaka atabishaka ‘ukuri guca mu ziko ntigushye’, bityo rero agomba kuyoboka inzira y’ibiganiro kuko nakomeza kuvunira ibiti mu matwi azabura intama n’ ibyuma.
Ndayambaje Marc

