Site icon MY250TV

Amerika ikomeje guhambiriza Abajenosideri, Mbonyunkiza Napoleon wakoze amarorerwa muri Nyakabanda yagejejwe I Kigali

Kuri uyu wa kabiri, tariki 4 Werurwe20025, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje mu Rwanda, umujenosideri wari warahungiye muri icyo gihugu witwa Ahmed Napoleon Mbonyunkiza. Iyi nkoramaraso yari yarakatiwe n’ Urukiko rwa Gacaca rwa Nyakabanda muri 2007 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mujenosideri Mbonyunkiza wavutse muri 1968 aje ashoje igifungo cy’ imyaka 15 yari yarakatiwe n’ ubutabera bw’ Amerika kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye ku butaka bw’ iki gihugu.

Mbonyunkiza aje yiyongera kuri Munyenyezi Béatrice woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika muri Mata 2021. Munyenyezi nawe yakoze ibyaha bya Jenoside, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamukatiye igifungo cya burundu.

Kuba rero Amerika yafashe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda ni ubutumwa bukomeye ku zindi nkozi z’ibibi zirirwa zibuyera muri Amerika zitunzwe no guharabika u Rwanda.

Zimwe mu nkozi z’ibibi zikibarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nazo zitahiwe guhambirizwa isaha iyo ari yo yose harimo “Rubunzamurizo” Kambanda Charles watorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gusambanya abakobwa yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ubu akaba akomeje kwivuruguta mu byaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharabika leta y’u Rwanda abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Soma kandi : “Prof” Charles Kambanda akwiye gukurikiranwaho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – Dore ibimenyetso

Izindi nkozi z’ibibi zikwiye kwitegura guhambirizwa hakiri kare zibarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni nk’igisahiranda Rudasingwa Theogene, Turayishimiye Jean Paul ndetse n’abandi babarizwa mu dutsiko tw’ibigarasha ndetse n’utw’interahamwe bacyishuka ko hari ubuturo bagifite muri icyo gihugu.

Izo nkozi z’ibibi zikwiye kwicara zizirikana ko kuba ubutegetsi bwa Donald Trump buhise buhambiriza uriya mujenosideri bisobanuye ko nta nkozi y’ibibi ifite ubuturo ku butaka bw’icyo gihugu ndetse ko nta uzarokoka ukuboko kw’ubutabera.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version