Site icon MY250TV

“Tshisekedi nta rukundo afitiye igihugu, ni ibandi”, Gen Maj Makenga

Umugaba mukuru w’ umutwe wa M23, Jenerali Majoro Sultani Makenga ubwo yaganiraga n’ uwahoze ari senateri mu Bubiligi, Alain Destexhe, yamugaragarije ko Perezida Felix Tshisekedi ari ibandi ridakunda igihugu.

Destexhe yamubajije ati “Ni iki utekereza kuri Perezida Tshisekedi?”, Gen Maj Makenga asubiza ati “Nta rukundo afitiye igihugu, ni ibandi.”

Mu kiganiro kandi bagiranye, Makenga yakomeje avuga ko Tshisekedi atigeze akunda igihugu cya RDC.

Makenga kandi yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi iteka “buhora bushaka uwo bwakwegekaho ibibazo bwateje ntibubikemure.”

Kudakunda igihugu kw Tshisekedi ntibigaragarira gusa mu kwanga gutega ugutwi Abanyekongo barwanirwa na M23, ahubwo bigaragazwa n’ uburyo kuva yagera ku butegetsi umuryango we wigaruriye amabuye y’agaciro y’ igihugu.

Bamwe mu bibumbiye muri sosiyete sivile y’ Intara ya Katanga bagaragje ikibazo cy’ ukuntu muri Lubumbashi na Kolwezi abasirikare batoteza abaturage bagerageza kuvuga ukuri k’ ubucukuzi butemewe bukorwa muri utwo duce bukozwe na n’abo mu muryango wa Tshisekedi ndetse na ba rwiyemezamirimo b’ inshuti za Tshisekedi.

Si kera kandi, umujyanama wa Tshisekedi witwa Vidiye Tshimanga afashwe amashusho arimo araciririkanya n’abantu batagaragajwe muri videwo. Aho yabasabaga amfaranga ku mabuye yavuye mu birombe Tshisekedi yabahaye ngo bacukure mu buryo butemewe.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yaherukaga kuganira n’ umunyamakuru witwa Mario Nawfal, yagaragaje ko Tshisekedi ari umuyobozi utajya ushyira mu ngiro ibyo yiyemeje, urangwa ngo guhindagurika bya hato na hato.

Ndayambaje Marc na Mutijima Vincent.

Exit mobile version