Ntagara Jean Paul, umwe mu bigarasha bimaze igihe bibuyera hanze y’u Rwanda, yumvikanye ashishikariza Abanyarwanda batuye mu mahanga kwihutira kwigarurira ambasade z’u Rwanda mu bihugu ziherereyemo – ibintu bishimangira ko uyu mugabo asigaye atekereza macuri.
Umutamutwe Ntagara yabitangaje mu kiganiro yakoreye ku muzindaro we wa YouTube ye kuri uyu wa 31 Werurwe 2025 – ibintu yahuzaga no kuba u Rwanda ruherutse gucana umubano n’u Bubiligi bigatuma Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ifunga imiryango.
Ntagara usanzwe ari umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe, gutangaza amateshwa nk’aya kari akanya keza ko gusukira umubano we n’abanzi b’u Rwanda bavuna umuheha bakongezwa undi mu Bubiligi aho ku isonga hari interahamwe n’abazikomokaho bibumbiye muri Jambo ASBL.
Uyu mujura kabuhariwe akaba n’umutubuzi amaze imyaka abundabunda muri Canada nyuma yo guca mu rihumye inzego z’ubutabera z’u Rwanda aho yari akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo ubujura n’ubwambuzi bushukana.
Nyuma yo gusohoka mu Rwanda, ikigarasha Ntagara yisanze nta yandi mahitamo afite uretse guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR mu rwego rwo kuyobya uburari ku byaha bye.
Kuri Ntagara, uretse kuba yarahindutse umugaragu w’inda, gukangurira abantu kubohoza ambasade z’igihugu mu kindi, ni ikimenyetso cy’uko uyu mugabo atagitekereza neza.
Biraro Ernest

