Abarundi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kubwira Perezida wabo, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, ko akwiye kwitegura kuva ku butegetsi ku nabi kandi ko Abarundi akomeje gukandamiza imbere mu gihugu ari bo bazamuhirika.
Umwe muri abo Barundi ni Innocent Muhozi uyobora Télé Renaissance, uherutse kubwira iki gitangazamakuru cye ati:” Intambara mu Burundi ntimutegereze ko izaza iturutse hanze y’igihugu nk’uko Evariste Ndayishimiye yirirwa abivuga ashinja u Rwanda ko rushaka gutera u Burundi.”
Yakomeje agaragaza ko mu bizateza intambara mu Burundi harimo kuba abaturage bamaze imyaka 20 bicwa bazira akarengane, kutagira ubutabera mu Burundi aho Abarundi ibihumbi amagana bakomeje gutotezwa, bashimutwa, bamburwa ibyabo ntibabone ubarenganura n’ubukene bukomeje kuvuza ubuhuha.
Soma kandi: Abarundi bariye karungu, Gen Neva aririwe ntaraye!
Muhozi kandi yemeza ko iyo urebye mu mateka y’Isi, nta hantu na hamwe abaturage bigeze bakandamizwa kuri uru rugero ngo birangire badashoje intambara ku butegetsi bwabo mu rwego rwo kwibohora.
Ati: ” Leta y’u Burundi niyo irimo irakwegera intambara mu Barundi kuko aho ibyo bintu biri ku Isi, nta muntu wabasha kubyihanganira”
Nyuma y’aho imigambi mibisha ya Ndayishimiye yo kugambirira guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda igiriye ku karubanda, uyu mutegetsi akomeje gupfunda imitwe ahashoboka n’ahadashoboka kugira ngo arebe ko yakwikura mu isoni cyane ko azi neza ko ibyo agambiriye atabibasha.
Umwanzi Abarundi bafite ni Ndayishimiye ukomeje gushora igihugu mu isayo y’ibibazo ataretse no kubamarira ku icumu mu ntambara zigamije inyungu ze bwite.
Biraro Ernest

