Muri iki gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Alice Nderitu Wairimu wahoze akuriye agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe gukumira Jenoside yatangaje ko ko guha Jenoside andi mazina ari icyaha gikomeye.
Ibi Nderitu yabitangarije i Kigali kuri iki Cyumweru ku itariki ya 06 mata 2025, mu nama mpuzamahanga yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu rwego rwo kuzirikana no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni inama yitabiriwe n’abarimo abanyapolitiki, abashakashatsi ndetse n’abavuga rikumvikana mu ruhando mpuzamahanga, aho bose bamaganye mu buryo bukomeye abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nderitu yagize ati : “Hano mu Rwanda Jenoside yarabaye mu 1994, umuryango w’abibumbye uyiha izina rikwiye ari ryo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo bisobanuye ko iyo Abatutsi baba badahigwa ngo bicwe nta muhutu wari kubigenderamo ngo nawe yicwe, yemwe n’abashinzwe kubungabunga amahoro nta wari kwicwa, abandi bose batari Abatutsi bishwe kubera ko bagerageje kwitambika iyicwa ry’Abatutsi.”
Hari aho kandi Nderitu yagize ati: “Niba ugikoresha inyito itari yo ngo ‘Jenoside y’abanyarwanda’, menya ko uri gukoresha imvugo y’abajenosideri ndetse n’iy’abahakanyi ba Jenoside.”
Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nta mahoro bateze kugira ku Isi mu gihe cyose bagitsimbaraye ntibahinduke.
Urugero ni Umunya-Cameroon Charles Onana Inkiko zo mu Bufaransa ziherutse guhamya icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi maze zimutegeka kwishyura indishyi y’ibihumbi 11 by’Amayero imiryango itandukanye yamureze.
Ndayambaje Marc

