Kuri uyu wa Kane ku itarikiya 17 Mata 2025, umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki, yakoranyije urubyiruko ku rubugankoranyambaga rwa X maze mu bugome asanganywe aruhata uburozi agamije kurushyiramo ingengabitekerezo ye y’amacakubiri.
Byari mu kiganiro yise “uko opozisiyo yafasha Afurika kunga ubumwe ndetse no gutera imbere”, gusa ibi byari mu buryo bwo kujijijsha kuko ibyaha Ingabire yirirwa yivurugutamo bitamwemerera kuvuga kuri iyo nsanganyamatsiko.
Mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno uyu mugore w’umugome yibanze ku kugaragaza ko muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda opozisiyo bayumva nabi bityo idashobora kugira uruhare rufatika mu kwubaka Afurika.
Nyamara aha yirengagije ingingo y’uko ibyo kwiyita umunyapolitiki ukorera muri opozisiyo bitavuze kwirirwa mu migambi mibisha yo gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abandi cyane ko yanabihamijwe n’inkiko ndetse zishimagira ko afite ubusembwa.
Muri kwa kwigira nyoni nyinshi yiyoberanya, uyumugore yavuze ko ngo adashyigikiye abantu bo muri opozisiyo birirwa batukana ku mbuga nkoranyambaga bibasira Perezida wa Repubulika Kagame Paul.
Ni mu gihe nyamara urwo rubyiruko yabwiraga ubwarwo ruzi neza ko ahubwo uyu muhezanguni we akora ibibi kubirusha kuko we ahubwo agambanana FDLR gutera u Rwanda no gukuraho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ingabire uhora wigira umuntu mwiza kandi mu by’ukuri ari umurozi karundura akwiye kumenya ko nta musore cyangwa inkumi uzigera umujya inyuma kuko imigambi ye mibisha irazwi ndetse urubyiruko rw’u Rwanda ruzi neza ibyiza rwagejejweho n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Ndayambaje Marc

