Site icon MY250TV

#Kwibuka31: Umunsi n’abanyeshuri bagize uruhare mu kwica Abatutsi, inshamake y’ibyaranze tariki ya 7 Gicurasi1994

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 7 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri iyi tariki bamwe mu banyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Uwo munsi hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, ibitero by’interahamwe ziturutse mu bice bitandukanye birimo Rwamiko, Mubuga, Ndago n’ahandi zateye abanyeshuri b’Abatutsi bo muri Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho bagambaniwe na bagenzi babo b’abahutu ubundi baricwa.

Abanyeshuri ubwabo babaga bafite intwaro ndetse banazikoresheje mu kwica bamwe muri bagenzi babo kandi bakabica urubozo, aho babanzaga gusaba abo bagiye kwica ngo nibicane, uwica abandi baramubabarira.

Abo bajyaga kwica kandi babanzaga kubakuramo imyenda. Bakoze n’ibikorwa byo gusahura bagenda bahiga n’abandi banyeshuri bagenzi babo bari bihishe ahantu hatandukanye.

Ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abatutsi I Kibeho bwabaye Jenoside ya karundura imaze ukwezi ikozwe I Kibeho kuwa 14 Mata 1994. Birerekana ko aba bana bababaye cyane kuko bamaze hafi ukwezi babona ko nabo bazicwa, kandi bishwe nabi.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version