Site icon MY250TV

Abaturage berekanye ko batemera urwango n’amacakubiri bya Sendagara “Gen Neva”

Amagana y’Abarundi baba hirya no hino i Burayi mu cyumweru gishize bahuriye i Paris mu Bufaransa n’Abanyarwanda na bo baba i Burayi mu iserukiramuco, uyu muhuro washimangiye ko Abarundi badashyigikiye politike kirimbuzi ya Perezida wabo udasiba kubateranya n’Abanyarwanda.

Iri serukiramuco ryabereye mu nzu ndangamuco ya Louvre iri i Paris, rikaba ryarateguwe n’Umufaransa ufite amamuko mu Rwanda, Gaël Faye, aho yahurije hamwe Aburundi n’Abanyarwanda abinyujije mu bavuzi b’ingoma b’Abarundi ndetse n’intore n’ababyinnyi b’Abanyarwanda.

Byari mu rwego rwo kwereka Isi yose ko mu by’ukuri u Rwanda n’u Burundi ari abavandimwe cyane ko n’umuco wabo ufite byinshi uhuriyeho.

Ni igikorwa cyazamuye cyane amarangamutima y’Abarundi ndetse kinababera akanya ko kwinigura bagaragaza uburyo Ndayishimiye adakwiye gukomeza kuvangira ubuvandimwe busanzwe hagati yabo n’abavandimwe babo bo mu Rwanda.

Uwitwa Joshua yagize ati: ”Urebye nk’ubu imipaka ifunze, ukabona abantu barahuye bahujwe n’umuco wabo, baririmba indirimbo mu rurimi rusa nk’aho ari rumwe, bagahuza imirishyo, bagahuza umudiho, usanga ari ishusho y’uko ubumwe bushoboka, ko guhahirana bishoboka. Ibi rero ni ibintu bishimishije cyane kandi tubihaye agaciro byatwereka igikwiye.”

Soma kandi: Umurundi ufashwe ajya mu Rwanda agomba kwicwa – ibwiriza rishya rya “Gen Neva”

Mu ngendo akorera hirya no hino mu Burundi yasuye abaturage, imvugo zikoma u Rwanda we yita “umwanzi” zahindutse intero n’inyikirizo kuri Perezida Ndayishimiye mu rwego rwo guhishira umusaruro nkene w’ubutegetsi bwe.

Abarundi bakwiye kuba amaso bakirinda uyu munyagitugu Ndayishimiye wabangirije igihugu mu mpande zose, akarenga akaba ashaka no kubagira ruvumwa mu karere.

Biraro Erneste

Exit mobile version